Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2023 1:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko bifuza ko ingengo y’imari yari yatowe n’Abadepite ingana na miliyari Frw 4,658.4 , yongerwa ikaba miliyari Frw 4,764.8.

Ni inyongera ingana 2,4%, aya akaba angana na Miliyari 106,4.

Ku mpinduka ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, abakozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bayobowe na Dr. Ndagijimana bavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari Frw  2,372.4 agere kuri  miliyari Frw 2,487.6, akiyongeraho miliyari 115.2  bingana na 5%.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko  kwiyongera kwatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro bijyanye no gukomeza kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.

Ikindi kandi amafaranga aturuka ku  misoro aziyongera ave kuri  miliyari Frw 2,067.7 yari ateganyijwe mu ngengo y’imari yatowe agere kuri  miliyari Frw 2,180.9, ni ukuvuga inyongera ya miliyari Frw 113.2 ingana na 5.5%.

Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko amafaranga atari imosoro aziyongera ave kuri miliyari Frw  304.6 agere kuri  miliyari Frw  306.7, ni ukuvuga ko inyongera ya  miliyari Frw  2 ingana na 0.7%.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’ingengo y’imari ateganyijwe gukoreshwa, ingengo y’imari iziyongera ive kuri  miliyari Frw 4,658.4 igere kuri   miliyari Frw 4,764.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari Frw  106.4.

Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari  Frw 2,543.2 igere kuri miliyari Frw 2,705.2, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari Frw  162.

Akamaro k’iyo nyongera ni uko ariya mafaranga azafasha muri gahunda zitandukanye zirimo  kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, ifumbire igenewe kuzamura umusaruro wa kawa no kuziba ibindi byuho byagaragaye mu nzego za Leta zitandukanye.

TAGGED:AbarimufeaturedImariIntekoMinisiteriNdagijimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bigenda Bite Ngo Umusore W’Intarumikwa Abe Umusaza Rukukuri?
Next Article Syria- Turikiya: Abantu 9,500 Babaruwe Ko Bishwe N’Umutingito
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?