U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari

Ingengo y’imari u Rwanda ruteganya kuzageraho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 ni Miliyari 5,030, ni ukuvuga inyongera ya Miliyari Frw 265.3 ingana na 6% ugereranyije n’iy’umwaka wa 2022/2023. Ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/2023 yari miliyari 4,764.8.

Aya makuru akubiye mu  mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 waraye ushyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga arenga ½ cy’ingengo y’imari u Rwanda ruteganya kuzakoresha mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, azaba yaravuye imbere mu gihugu.

Aya angana na miliyari Frw 2,956.1, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/2024.

- Advertisement -

Inkunga z’amahanga zizaba ari nke kubera ko biteganyijwe ko zizagera kuri miliyari Frw 652.1, aya akaba angana 13% by’ingengo y’imari yose.

Inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari Frw 1,225.1 bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.

Ndagijimana yabwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda  ko muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu uteranyijeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, azaba afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo yose y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

Ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma nibyo bizitabwaho…

Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu kugena aho amafaranga azashyirwa, hitawe kuri gahunda za Guverinoma zo kwihutisha iterambere.

Ikindi ni uko Leta iri gukora uko ishoboye ngo ishyire amafaranga mu nzego zose zishobora gusiba icyuho cyatewe na COVID-19 ndetse n’ibindi bibazo ubukungu bw’u Rwanda buhura nabyo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari ‘isanzwe’ azagera kuri miliyari Frw 2,910.8, bingana na 58% by’ingengo y’imari yose.

Imishinga y’iterambere yagenewe miliyari Frw 2,119.3 ni ukuvuga 42% by’ingengo y’imari yose.

Ndagijimana yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko mu mezi yashize, higeze kubaho ibiganiro hagati ya Minisiteri ayoboye  n’inzego zose za Leta kugira ngo bemeranye ku bikorwa n’imishinga bizitabwaho mu mwaka wa 2023/2024 ndetse no mu gihe giciriritse.

Byakozwe mbere y’uko byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ati: “Amafaranga yasaranganyijwe hagendewe ku nkingi eshatu za gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere. Intego nkuru ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere by’igihugu”.

Kugira ngo bizagerweho, hazongerwa ikoreshwa ry’inyongeramusaruro mu buhinzi nk’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure no gukomeza gutuburira imbuto mu Rwanda.

Guverinoma iteganya no gushyira imbaraga muri gahunda y’inguzanyo zihabwa abahinzi, kongera ubuso buhinzeho icyayi na kawa, kongera ibikorwaremezo mu buhinzi bigamije kurwanya isuri binyuze mu kubaka amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri no kongera ubuso bw’ubutaka bukorerwaho ibikorwa byo kuhira.

Indi ntego ya Leta y’u Rwanda ni ukongerera ubushobozi inganda z’imbere mu gihugu binyuze mu guteza imbere ibikorwaremezo no gukomeza gushyira ibikorwaremezo by’ibanze mu byanya byahariwe inganda.

Mu igenamigambi rya Guverinoma y’u Rwanda harimo gushyira imbaraga mu ruherekane rw’inyongeragaciro mu rwego rwo kongera ibyoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda no gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubujyanama mu by’imari hagamijwe kongerera ubumenyi abikorera bato n’abaciriritse.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023 na 2024 hazibandwa k’ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere mu buryo burambye, kugeza amashanyarazi kuri bose no guteza imbere imijyi n’imiturire iboneye y’icyaro.

Gutwara abantu n’ibintu, isakazamakuru n’ikoranabuhanga hongerwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo bya Leta nabyo bizashyirwamo imbaraga.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko intego yo kuzamura imibereho myiza ari ukugira abaturage bashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe, bakaba  abaturage babayeho neza kandi batekanye.

Kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza,  ni ngombwa ko bagira amazi meza kandi ahagije, haba mu Mijyi no mu cyaro.

Urwego rw’ubuzima ruzahabwa imbaraga hitabwa ku kurangiza kubaka ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi (IRCAD) no guteza imbere serivisi zita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.

Mu rwego rw’ubuzima hazakomeza kubakwa no kwagurwa kw’ibikorwaremezo, hanatangwe ibikoresho bigezweho, abaganga bongererwe  ubushobozi  muri gahunda yo kurwanya indwara zitandura n’ibyorezo.

Ibitaro bya Masaka bizavugururwa bishyirwe ku rwego  rw’ibitaro bya Kaminuza byigishirizwamo.

Hagati aho Leta iri kubaka inzu igezweho ababyeyi babyariramo.

Ifite intego yo kuzamura ubushobozi bwa laboratwari y’ Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ndetse no kubaka laboratwari nshya y’Ikitegererezo yo ku rwego rw’igihugu.

Ibindi bigamije kuzamura imibereho y’abaturage bizibandwaho ni  ukongera ireme ry’uburezi hashyirwa abarimu bashya mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, gukomeza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no gushyiramo ibikoresho n’ibindi.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko hazakomeza kongerwa imbaraga mu kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana nka kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu.

Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari ya 2023/24 iteguwe mu gihe ubukungu bw’isi  n’ubw’u Rwanda muri rusange buhanganye n’ibibazo.

Ahanini bishamikiye ku Nmihindagurikire y’ikirere, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, n’andi makimbirane ku isi.

Icyakora Dr Ndagijimana avuga ko ubwo bateguraga uriya mushinga w’ingengo y’imari ya 2023/2024 bitaye kuri izo mbogamizi zose, barebera hamwe ingaruka zishobora kuzagira ku bukungu bw’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Ati “Guverinoma izakomeza gukurikirana izi mbogamizi no gufata ingamba zishoboka.”

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kugira ngo gahunda ziteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023/24 zishyirwe mu bikorwa, inzego zose zigomba gukorana.

Ni imikoranire ishingiye ku  ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa n’igenzura rihoraho kugira ngo aho bigaragara ko hari ibitagenda neza hafatwe ingamba mu gihe gikwiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version