U Rwanda Rurashaka Kubaka Ahakinirwa Umukino Wo Koga Hagezweho Mu Karere

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda rw’abakina umukino wo koga, Rwanda Swimming Association, Madamu Girimbabazi Pamela Rugabira yabwiye Taarifa ko Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wo koga yabemereye kuzabubakira aho bakinira uyu mukino, bo icya mbere basabwa kikaba gushaka ikibanza no kuzashyiraho akabo nyuma.

Hari mu kiganiro kihariyecyabaye nyuma yo kuyobora Inama y’Inteko rusange y’amakipe akina uyu mukino mu Rwanda.

Girimbabazi avuga ko abagize Ishyirahamwe nyarwanda ry’abakina umukino wo koga bicaye basanga kugira ngo nabo bagere ku rwego rwisumbuye mu bafite ibisabwa ngo bakire imikino mpuzamahanga, ari ngombwa ko u Rwanda rugira aho bakorera myitozo y’uriya mukino ho ku rwego rwo hejuru.

Avuga ko mu Rwanda hasanzwe hari ahantu heza ho gukinira uriya mukino ariko ikibazo ni uko hataragera ku rwego mpuzamahanga.

Mu Karere ka Bugesera hari ahantu habera ariya marushanwa ariko ngo ntihujuje ibisabwa byatuma hakira imikino mpuzamahanga.

Avuga ko uretse kuba hariya hantu hazafasha mu kwakira imikino igihe u Rwanda ruzaba rwayakiriye, ngo hazaba n’ahantu ho kwitoreza.

Girimbabazi Pamela Rugabira ati: “ Iyo ukina udafite aho witoreza haza imbogamizi zo kudatera imbere. Ni igitekerezo twagejeje ku ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakina umukino wo koga batubwira ko bazadutera inkunga.”

Ngo umuyobozi w’iri shyirahamwe niwe wageze mu Rwanda aganira n’abayobozi ba Siporo yo koga bamubwira icyifuzo cyabo, aracyumva.

Icyakora iyo abo muri ririya shyirahamwe bemereye igihugu kucyubakira ahantu mpuzamahanga ho gukinira uriya mukino, nibo bohoreza abakozi b’ikigo gisanzwe kibyubaka bakubaka.

Igihugu kiba kigomba kwereka rya shyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo koga ko kizashobora kwita kuri icyo  gikorwaremezo kikazaramba.

Girimbabazi avuga ko ibintu bigenze neza umwaka wa 2022 uzarangira gahunda zo gutangira kubaka hariya hantu zarashyizwe k’umurongo.

Umukino wo koga urakunzwe…

Taarifa yashatse kumenya uko umukino wo koga uhagaze muri iyi minsi kuko hari indi mikino ivugwamo ibibazo(ku isonga haza umupira w’amaguru) abo muri Federasiyo nyarwanda y’umukino wo koga basubiza ko ukunzwe.

Madamu Girimbabazi Pamela Rugabira

Ngo urakunzwe ndetse ngo n’ikimenyimenyi ni uko kugeza ubu ufite abakinnyi bagera kuri 200 bitabira shampiyona.

Umuyobozi wa Federasiyo nyarwanda y’abakina umukino wo koga, Pamela Rugabira Girimbabazi avuga ko hari amakipe menshi kandi akora.

Gusa nta byera ngo de, hari amwe mu makipe ashinjwa kudakora mu buryo buhoraho ariko muri rusange ibintu ngo bimeze neza.

Umwe mu myanzuro yatangarijwe mu nama y’Inteko yaguye y’iriya Federasiyo ni uko ayo makipe[atitabira] yabaye ahagaritswe ‘by’agateganyo.’

Ababyeyi bafite abana bakunda umukino wo koga nabo basabwe kohereza abana babo bagatozwa koga kinyamwuga kandi ngo ni umukino ushobora gutunga nyirawo ukanamugorora ingingo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version