U Rwanda Rurashaka Kubakira Impunzi Ubushobozi Bw’Amikoro

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Umwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe.

Binyuze muri gahunda y’imyaka itanu Guverinoma y’u Rwanda yihaye, impunzi ziba mu Rwanda zigiye kurushaho kubakirwa ubushobozi ngo zicuruze, zige, mbese zigire uruhare rufatika mu bizikorerwa no mu guteza imbere igihugu cyazacyiriye.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Ministry in Charge of Emergency Management,MINEMA), yatangaje ko iyo gahunda izarangira byibura 50% by’impunzi 139,000 u Rwanda rucumbikiye zarageze kuri urwo rwego.

Abo rucumbikiye ni abahunze intambara n’imidugararo ya politiki mu Burundi no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Batuye mu nkambi za Kiziba muri Karongi, Mahama muri Kirehe, Kigeme muri Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo na Mugombwa muri Gisagara.

Gufasha impunzi kwigira biri mu ntego zirambye u Rwanda rwasanze zikwiye gufatwa ngo abo bantu biganjemo abana n’abagore batazabura iby’ibanze bibabeshaho.

Impamvu ni uko ibibazo biri mu isi guhera mu mwaka wa 2020 ubwo hadukaga COVID-19, byatumye amafaranga yari agenewe impunzi n’abandi bari mu bibazo agabanuka.

Yagabanuwe n’uko kuva icyo gihe ku isi hadasiba intambara, ibyorezo n’ibindi bituma abatangaga inkunga cyane cyane Abanyamerika bahitamo gushyira amafaranga mu bibafitiye akamaro  birimo n’intambara barwana na Iran cyangwa inshuti zabo zirwana n’Uburusiya.

Imfashanyo zidahagije zihabwa impunzi ni ikibazo giteye inkeke ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) ndetse mu mwaka wa 2025, ryatangaje ko niritabona inkunga ya miliyoni $ 10 bitarenze ukwezi kwa Nzeri uwo mwaka, rizahagarika ayo risanzwe ryoherereza impunzi n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Izi ni ingingo zahaye u Rwanda impamvu zifatika zo gutuma rutangira gutekereza uko impunzi zirubamo ubwazo zakwishakamo amaramuko.

Igabanuka ry’amafaranga zihabwa, rituma guhuza itariki ya mbere n’itariki ya nyuma y’ukwezi mbere y’uko zihabwa andi, biba ihurizo.

Kuri uyu wa Kabiri 30, Kamena, 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, zimwe muri zo zabwiye itangazamakuru ingorane zo gucunga amafaranga make mu gihe uri impunzi.

Prince Ndungutse uba mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara ati: “UN ntiduha inkunga zihagije. Urugero natanga ni ibiribwa kuko tuba mu byiciro  bitandukanye, hari igihe usanga umuntu atunzwe n’ibihumbi bitatu gusa ku kwezi kandi nawe urumva ukuntu biba bimeze! Ntabwo bihagije ku buryo umuntu yagura n’ibintu by’ibanze akenera mu gihugu ariko nyine turagerageza tugashaka uko tubaho kubera Imana.”

Ihumure rya MINEMA

Minisitiri w’Ibikorwa By’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yemeza ko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti.

Mu kuwuvuguta, hazashingirwa ku ngingo y’uko burya ngo buri mpunzi inganya uburenganzira n’abandi Banyarwanda.

Minisitiri w’Ibikorwa By’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira.

Murasira ati: “Impunzi zinganya uburenganzira n’abandi Banyarwanda kuko zemerewe gukora, kugenda mu gihugu, gutunga indangamuntu cyangwa indangampunzi, ziriga kandi zemerewe gutunga imitungo mu gihugu. Iyo yari intambwe ya mbere. Ubu ikurikiyeho ni ukureba uko bakwikura mu bukene, bakareka gutungwa n’imfashanyo.”

Icyakora iyi gahunda ntiri buhite itangira.

Izategereza umwaka wa 2030 ugere, hanyuma impunzi zizatangire gufashwa binyuze mu bikorwa  birimo kuzishyira mu makoperative, gufasha imishinga inyuranye zakoze, gufatanya n’abikorera n’ibigo by’imari gufasha no kudaheza impunzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) mu Rwanda Ritu Shroff, yavuze ko kubera ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu isi, impunzi zirushaho kwiyongera.

Ni ukwiyongera kutajyanirana n’inkunga zigenerwa, ibi bikaba impamvu ifatika yo gutangira kuzifasha kureba uko zakwigira.

Ritu Shroff ati: “Impunzi ntabwo zikwiye kubonwa nk’abantu bavuye mu byabo gusa kuko burya zirimo abacuruzi, abahinzi, abarimu, abanyabugeni n’ubukorikori, banahanga ibishya bagakora n’indi mirimo. Icyo bari bakeneye gusa ni uguterwa inkunga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda Dr. Fatmata Lovetta Sesay nawe yagize ati: “Mwibaze uko bagenda abo bantu bongererewe ubushobozi! Kuko aba ni abantu bagaragaje ubushake bwo gukorana imbaraga. Icyo baburaga ni amahirwe ngo berekana ibyo bashoboye, kandi  nyuma yo kuba impunzi nabo bakeneye kugira ubizima bwiza, gutera imbere n’ibindi byose kuko ni abantu.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *