Ubuyobozi bwa RDB, Rwanda Convention Bureau n’abandi bari gutegura irushanwa rya Trace Awards barashimwa ko kugeza ubu bari kubitegura neza.
Ni ishimwe bahawe n’umuyobozi w’ikigo Trace Awars Africa witwa Olivier Laouchez wahuye n’abakora mu bigo byavuzwe haruguru n’abandi bari gufatanya mu gutegura ibitaramo bizatangirwamo biriya bihembo.
Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 22, Ukwakira, 2023.
Laouchez yavuze ko ubukungwa bw’u Rwanda buri ku rwego rwiza k’uburyo rufite ibyo rukeneye byose ngo rwakore irushanwa riri ku rwego rwa Trace Awards Festival.
Niryo rizaba ribaye irya mbere ribereye muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Rizabera muri BK Arena hagati y’italiki 20 n’italiki ya 22, Ukwakira, 2023.
Biteganyijwe ko abantu 7000 ari bo bazitabira ibi birori bibereye muri BK Arena ariko hakazaba hari n’abandi bazabikurikiranira kuri televiziyo zabo n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Abahanzi n’abanyabugeni bagera kuri 50 baturutse hirya no hino muri Afurika bazaba bari i Kigali ngo bahemberwe kuba abadahigwa mu nganzo zabo.
Iyo uhuje aho ibi birori bizacishwa hose ngo abari ku isi babirebe, usanga bizaba biri kurebwa n’abantu miliyoni 500 bo mu bihugu 190.
Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri ibi birori ni Bruce Melodie, Bwiza na Chris Eazy.
Hari n’abandi bazahabwa umwanya wo kuririmba n’ubwo bwose uzaba ari muto.
Abo ni Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura, n’aba DJS nka DJ Fans-T, DJ Higa, DJ Rusam na DJ Irah.