Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko iyo urebye uko isi yihuta, ukareba uruhare ikoranabuhanga ribigiramo, uhita ubona ko kurigeza ku bantu bose ari ikintu kihutirwa.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ivuga ku byerekeye ikwirakwira rya murandasi aho ari ho hose ku isi.
Perezida Kagame avuga ko amasomo COVID-19 yasigiye isi ari uburyo bwiza bwo kwereka abayituye ko umuvuno mwiza wo guhangana n’ingaruka z’ibyorezo cyangwa andi madidane ari ukwifashisha ikoranabuhanga.
Avuga ko kuva kiriya cyorezo cyaduka mu isi, cyayisigiye umukoro wo kumva ko ikoranabuhanga rigomba kuba umusemburo wa buri terambere umuntu yifuza kugeraho.
Icyakora, Kagame avuga ibyakorwa byose ngo ikoranabuhanga rigerweho ariko bigakorwa hirengagijwe uruhare rw’urubyiruko, byaba ari ukuruhira ubusa.
Ati: “Icyorezo cyatweretse ko byihutirwa ko abantu bava mu bya kera ahubwo bakajya mu by’ubu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Urubyiruko rwacu rwa ba rwiyemezamirimo nirwo shingiro yo kugera kuri izo mpinduka. Tugomba kurufasha mu byo rukora.”
Mu kugera kuri izi ntego, Perezida Kagame avuga ko bikwiye ko abaturage benshi bagerwaho n’amashanyarazi, bakabona ibikorwaremezo bibafasha gukoresha murandasi yihuta kandi ‘ihendutse’.
Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri iriye nama, avuga ko kuba muri Afurika ari ho hantu hari kugezwa murandasi kurusha ahandi ku isi, ari ibyo kwishimira.
Gusa yemeza ko hakiri benshi bayikeneye cyane cyane abatuye mu cyaro cy’Afurika muri rusange n’icyaro cy’u Rwanda by’umwihariko.
Yongeye gushimangira ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bituranye gushobora kuba intambwe nziza yatuma abaturage babona murandasi ikora neza kandi itabahenze cyane.
Ati: “ Binyuze mu mikoranire ya hafi, dushobora kugera kuri byinshi kandi vuba.”
Bivugwa ko 30% by’Abanyarwanda bangana na 80% by’abatunze telefoni muri rusange, ari bo bafite izishobora kwakira murandasi.
N’ubwo ari uko bimeze, umuhati w’u Rwanda wo gufasha abarutuye bose gutunga telefoni zakira murandasi uracyakomeje.
Niyo mpamvu Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo hamwe na Airtel Rwanda baraye batangije umushinga witwa Connect Rwanda 2.0 ugamije ko bitarenze umwaka wa 2024, bazaba bamaze guha Abanyarwanda miliyoni 1 murandasi yo ku gisekuru cya kane.