Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurasuzuma Uko Ubwenge Buhangano Bwafasha Mu Gusora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurasuzuma Uko Ubwenge Buhangano Bwafasha Mu Gusora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2024 3:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni inama ikomeye
SHARE

Abahanga mu bukungu, abacuruzi n’abafata imyanzuro ya politiki bateraniye i Kigali mu nama yigirwamo uko ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano ryafasha mu gukusanya no gutanga imisoro vuba kandi neza.

Iyi nama y’iminsi ibiri( yatangiye kuri uyu wa Kane) yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda-binyuze muri Rwanda Revenue Authority- n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku by’imisoro n’iterambere kitwa International Centre for Tax and Development (ICTD).

Antoine Sebera ushinzwe ibyo guhanga udushya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga no gukwirakwiza ubumenyi Rwanda Information Society Authority (RISA) avuga ko Leta zikwiye kwiga uko ubwenge buhangano bwakongerwamo imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga mu by’imisoro rigere kuri benshi, ryoroshye byinshi.

Sebera avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashoye byinshi mu kuzamura ikoranabuhanga kugira ngo ibintu byinshi bikorwe biryifashishije.

Ndetse u Rwanda rurateganya ko mu mwaka wa 2029 ibintu ‘byose’ bizajya bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Bisaba ko abaturage bazaba bafite murandasi idahenze, mudasobwa na telefoni zikoresha murandasi hakiyongeraho ubumenyi nyabwo bwo kubikoresha.

N’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande hari ikibazo cy’uko ikoranabuhanga mu by’imisoro rikigenda biguru ntege!

Biterwa ahanini n’uko amakuru ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu by’imisoro yihariwe na bamwe, ntagere kuri benshi bishoboka.

Kudakoresha ikoranabuhanga bituma kumenya abakwiriye gusora n’ingano yayo bakwiye gusora bitamenyaka neza.

Bivuze ko hari imisoro itagera mu kigega cya Leta ariko, nk’uko abahanga babivuga, ikoranabuhanga rizafasha mu gukemura icyo ikibazo mu buryo burambye.

Sebera yagize ati: “Kubaka ubushobozi mu gukusanya amakuru, kuyasesengura no kuyarindira umutekano bizafasha mu gukuraho izo mbogamizi. Nizera ko ubwenge buhangano buzafasha cyane muri uru rugendo kandi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri mu bizabyungukiramo vuba kurusha ahandi hose”.

Ikoranabuhanga mu bwenge buhangano rizafasha mu kurinda ko hari abantu banyereza imisoro bityo ayinjira mu kigega cya za Leta yiyongere.

Mu mwaka wa 2011 nibwo u Rwanda rwatangije ikoranabuhanga rifasha abacuruzi gusora bitabaye ngombwa ko bava aho bari.

Ikoranabuhanga ryifashisha akuma bita Electronic Billing Machine( EBM) riri mu byazamuye umucyo mu misorere.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Robert Niwenshuti nawe yagize ati: “Hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2022 gukusanya no gusora umusoro ku nyongeragaciro( VAT) byazamutse ku kigero cya 95%. Ni ibintu ahanini byazamuwe no gusora hifashishijwe imashini ya EBM”.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi ku by’imisoro bitaTax Administration Research Centre bwerekana ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu gutanga neza umusoro.

Ibigo byishimira gukoresha EBM mu gusora kandi birabyungura kuko- nk’uko ibigo twavuze haruguru bibyemeza- kurikoresha byunguye abasora kuko bidasaba ko abantu bakoresha ikinyabiziga bajya cyangwa bava gusora kandi n’abasora bashya barabyitabira.

Imisoro iri mu bituma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka cyane kuko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 54% mu ngengo y’imari iherutse gutangazwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa.

Mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wabanje yari 51.2%, bikaba biri mu murongo u Rwanda rwihaye mu ntego zarwo z’iterambere rirambye zikubiye mu kiswe National Strategy for Transformation, igika cya kabiri( NST 2).

TAGGED:featuredIkigoImisoroInamaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yatanze Kandidatire Y’u Rwanda Yo kwakira Formula 1
Next Article Kicukiro: Abaturage Bagiye Kwiyubakira Kaburimbo Ya Metero 824
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?