Abayobozi bakuru b’ibigo by’Imari N’Imigabane byo muri Afurika bazahurira mu Rwanda mu nama bazigiramo aho uru rwego rugeze ruteza imbere abarugannye.
Ni Inama izaba Tariki 26, Ugushyingo, 2025, ikazabera muri Kigali Convention Center.
Celestin Rwabukumba uyobora iki kigo cy’u Rwanda avuga ko rwiteguye kuzigira kubyo abandi mu bindi bihugu bagezeho, narwo rukabasangiza ibyo rwateyemo imbere.
Ati: “Bazaduha ubumenyi kubyo bazi kuko badutanze muri uru rugendo ariko natwe n’ubwo dufite ikigo gito mu bindi, hari intambwe twateye tuzereka abazaba badusuye”.
Yavuze ko zimwe mu mbogamizi ibigo nk’icyo ayobora bihura nazo ari uko nta bigo bikunze gusohora impapuro mpeshwamwenda ngo zibone abazigura.
Ati: “Iyo nta mpapuro zihari (products) nta bakiliya bazo baboneka(liquidity). Ibigo bizigurisha byagombye kugaragara ku isoko bityo n’abaguzi bakaboneka”.
Yabwiye itangazamakuru ko iriya nama izaha u Rwanda uburyo bwo kongera kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanga kuko rwaherukaga kuyakira mu mwaka wa 2016.
Muri iki gihe kandi (2025) nirwo ruyoboye Umuryango w’ibigo by’Imari N’Imigabane k’Umugabane w’Afurika.
Muri iriya nama, nk’uko Celestin Rwabukumba abivuga, hazarebwa urugero imihigo yahizwe mu nama y’ubushize yahiguwemo.
Mu ntekerezo Nyafurika, uyu muyobozi avuga ko abazitabira iriya nama bazareba uko abitabira kugura ibiri ku isoko ry’imigabane bakwiganzamo abo kuri uyu mugabane kurusha uko ari ab’ahandi.
Ati: ” Tugomba gushyiraho ibiraro biduhuza, Abanyafurika tugashyiraho uburyo butuma duteza imbere uru rwego”.
Icyakora, yemera ko ayo masoko akiri mato gusa akemeza ko, binyuze mu bufatanye, ashobora gukura agatera imbere, bigakumira ko abanyamahanga bigarurira iri soko rya Afurika.
Kugera ubu, imari ibi bigo byose bibitse ni Miliyari $2,000.
Ni amafaranga Rwabukumba avuga ko adahagije ariko ashobora kwiyongera abashoramari babigizemo uruhare.
Inama nk’iyi mu mwaka wa 2024 yabereye mu Murwa mukuru wa Botswana witwa Gaborone.
Insanganyamatsiko y’izabera i Kigali mu mpera za 2025, izagaruka k’ukureba uko ibyo bigo ‘byahangana’ n’ibibazo ibigo by’imari biri guhura nabyo mu isi ya none.