Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurategura Indi Nama Nyafurika Y’Ibigo By’Imari N’Imigabane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbukungu

U Rwanda Rurategura Indi Nama Nyafurika Y’Ibigo By’Imari N’Imigabane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2025 4:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi bakuru b’ibigo by’Imari N’Imigabane byo muri Afurika bazahurira mu Rwanda mu nama bazigiramo aho uru rwego rugeze ruteza imbere abarugannye.

Ni Inama izaba Tariki 26, Ugushyingo, 2025, ikazabera muri Kigali Convention Center.

Celestin Rwabukumba uyobora iki kigo cy’u Rwanda avuga ko rwiteguye kuzigira kubyo abandi mu bindi bihugu bagezeho, narwo rukabasangiza ibyo rwateyemo imbere.

Ati: “Bazaduha ubumenyi kubyo bazi kuko badutanze muri uru rugendo ariko natwe n’ubwo dufite ikigo gito mu bindi, hari intambwe twateye tuzereka abazaba badusuye”.

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi ibigo nk’icyo ayobora bihura nazo ari uko nta bigo bikunze gusohora impapuro mpeshwamwenda ngo zibone abazigura.

Ati: “Iyo nta mpapuro zihari (products) nta bakiliya bazo baboneka(liquidity). Ibigo bizigurisha byagombye kugaragara ku isoko bityo n’abaguzi bakaboneka”.

Yabwiye itangazamakuru ko iriya nama izaha u Rwanda uburyo bwo kongera kwiyerekana ku ruhando mpuzamahanga kuko rwaherukaga kuyakira mu mwaka wa 2016.

Muri iki gihe kandi (2025) nirwo ruyoboye Umuryango w’ibigo by’Imari N’Imigabane k’Umugabane w’Afurika.

Muri iriya nama, nk’uko Celestin Rwabukumba abivuga, hazarebwa urugero imihigo yahizwe mu nama y’ubushize yahiguwemo.

Mu ntekerezo Nyafurika, uyu muyobozi avuga ko abazitabira iriya nama bazareba uko abitabira kugura ibiri ku isoko ry’imigabane bakwiganzamo abo kuri uyu mugabane kurusha uko ari ab’ahandi.

Ati: ” Tugomba gushyiraho ibiraro biduhuza, Abanyafurika tugashyiraho uburyo butuma duteza imbere uru rwego”.

Icyakora, yemera ko ayo masoko akiri mato gusa akemeza ko, binyuze mu bufatanye, ashobora gukura agatera imbere, bigakumira ko abanyamahanga bigarurira iri soko rya Afurika.

Kugera ubu, imari ibi bigo byose bibitse ni  Miliyari $2,000.

Ni amafaranga Rwabukumba avuga ko adahagije ariko ashobora kwiyongera abashoramari babigizemo uruhare.

Inama nk’iyi mu mwaka wa 2024 yabereye mu Murwa mukuru wa Botswana witwa Gaborone.

Insanganyamatsiko y’izabera i Kigali mu mpera za 2025, izagaruka k’ukureba uko ibyo bigo ‘byahangana’ n’ibibazo ibigo by’imari biri guhura nabyo mu isi ya none.

TAGGED:AfurikafeaturedIbigoImariInamaKigaliRwabukumbaRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibatsi Cy’u Rwanda Mu Guteza Imbere Ubwenge Buhangano
Next Article Israel Irateganya Gutangaza Ko Gaza Ari Intara YAYO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?