Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruri Hafi Kwihaza Mu Ngengo Y’Imari Yose Rukenera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Rwanda Ruri Hafi Kwihaza Mu Ngengo Y’Imari Yose Rukenera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2022 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yaraye itangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Guverinoma y’u Rwanda yerekana ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, amafaranga angana Miliyari Frw 906.9 ni ukuvuga 19.5% ari yo azatangwa n’abaterankunga n’aho angana na Miliyari Frw 4,658.4 ni ukuvuga ingengo y’imari yose y’uyu mwaka muri yo 80.5% akazatangwa na Leta.

Iyi mibare yerekana ko intego yo kwigira u Rwanda rumaranye imyaka, intego yo kwishakamo amafaranga yose ruzakoresha iri hafi kugerwaho niba nta bindi bibazo bijegeje ubukungu bwarwo byadutse.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana niwe waraye agejeje ku Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda uko ingengo y’imari yarwo yose iteye.

Abagize Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite bari bateze amatwi Dr Ndagijimana ubwo yabagezagaho uko ingengo y’imari iteye
Yababwiye ko igice kinini cyayo kizava mu Banyarwanda

Mu mafaranga yose ayigize twanditse haruguru, agera kuri Miliyari Frw 2,372.4 yavuye mu misoro andi angana na Miliyari Frw 282.6 azava mu bindi bibyarira Leta inyungu bitari imisoro(domestic financing ) n’aho andi angana na Miliyari Frw 1096.7 azave mu nguzanyo Leta izafata.

Inkunga z’amahanga zo zingana na Miliyari  Frw 906.9 nk’uko byanditswe haruguru.

Imibare yo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yerekana ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 yiyongereyeho Miliyari Frw 217.8 ugeranyije n’ingengo y’imari yo mu mwaka wa 2021/2022.

Abayikoze bavuga ko bayongereye babitewe n’uko ibintu bikomeye u Rwanda rugomba kugeraho birimo kuzahura ubukungu bwarwo ari ibintu bicyeneye amafaranga menshi.

Iyo migambi ikubiye muri gahunda nzamurabukungu Guverinoma y’u Rwanda yise National Strategy for Transformation( NST ).

Dr Ndagijimana yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ati: “ Ingengo y’imari yacu igaragaza ko twakoze ibishoboka ngo twigobotore ingaruka za COVID-19. Twabigezeho binyuze mu ugukingira abaturage benshi kandi ibi byatumye kiriya cyorezo kidakomeza kutuzahaza.  Twakoze iyi ngengo y’imari kandi tugamije gufasha igihugu cyacu kuzahangana n’ingaruza z’intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibiciro by’ibicuruzwa by’iingenzi nk’ingano n’ibikomoka kuri petelori bizamuka.”

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko mu kugena no kugenera ingengo y’imari inzego zunaka, hibanzwe k’uguhitamo izazahajwe cyane n’ingaruka za COVID-19, hibanzwe kandi no mu gukomeza guteza imbere imishinga minini y’igihugu ndetse no kubakira abaturage ubushobozi kugira ngo bakomeze gukora binjirize igihugu.

Dr Ndagijimana yabwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko izo ari zo mpamvu 58.5% ni ukuvuga Miliyari ibihumbi 2.7 ariyo yagenewe kuzamura urwego rw’imari n’ubukungu, icyo bita Economic Transformation Pillar.

Ati:“Iyi nkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 2,723.5 bingana na 58.5% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2022/23.”

Aya mafaranga azafasha Leta guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, guhanga imirimo, guteza imbere urwego rw’abikorera no guhangana n’ingaruka zatewe n’imindagurikire y’ikirere.

Mu bindi bizashyikirwamo imbaraga ni urwego rw’ingufu z’amashanyarazi, guha no kwegereza abaturage amazi meza, gukora cyangwa gutunganya imihanda, kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga( ICT), guha ikoranabuhanga imikorere y’Umurenge SACCO n’ibindi n’ibindi.

Urwego rw’imibereho myiza y’abaturage, Guverinoma yateganyije Miliyari 1.2 ( hafi 26.4% by’ingengo y’imari yose) mu gufasha abaturage kugira ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza.

Bizakorwa binyuze mu kubegereza serivisi z’ubuzima, kubafasha gukora imishinga y’iterambere kandi irambye, kubafasha kwizigamira no kwitabira ubwisungane ndetse no kuzamura imibereho myiza n’imikurire y’abana na ba Nyina.

Hari n’andi mafaranga yagenewe kuzafasha mu gutsimbataza imiyoborere myiza. Ni amafaranga angana Miliyari Frw 707.1 ni ukuvuga  15.2%.

Azafasha mu kunoza imitangirwe ya serivisi z’imiyoborere, gutanga ubutabera, kurinda umutekano no gukumira ibyaha ndetse no gukomeza inkingi iterambera ry’u Rwanda rigezeho binyuze mu biganiro n’amasezerano azasinywa mu by’ubukungu, ibyo bita ‘economic diplomacy.’

Minisiteri y’imari  n’igenamigambi ivuga ko abakozi  bayo n’abandi bahanga bazakomeza gucungira hafi imiterere y’ibibazo bishobora gukoma mu nkokora iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo bikumirwe hakiri kare cyangwa hafashwe ingamba ziboneye zo guhangana nabyo.

Nyuma yo kumva ibiwukubiyemo, Umutwe w’Abadepite wemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.

Ingengo y’imari muri rusange ihwanye na Miliyari zirenga ibihumbi 4,658 z’amafaranga y’u Rwanda.

Indi nkuru wasoma ivuga ku musaruro mbumbe w’ubukungu bw’Abanyarwanda:

Rwanda: Umusaruro W’Ubuhinzi N’Ubworozi Warazamutse Guhera Mu Mwaka Wa 2017

TAGGED:AbadepitefeaturedImariIngengoIntekoNdagijimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibuye Ry’Ifatizo Ryashyizwe Ahazubakwa Uruganda Nyarwanda Rukora Inkingo
Next Article Ubucuruzi Muri Commonwealth Buziyongeraho Miliyari $ 19.5 Mu Myaka Itanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?