U Rwanda Ruri Kuzamura Umubare W’Abaganga Babaga-Min Nsanzimana

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko umuhati u Rwanda rushyira mu kuvura indwara zitandukanye ari nawo rushyira mu kuzamura umubare w’abaganga babaga.

Nsanzimana yabivugiye imbere ya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari waje gufungura Inama ngari yiga k’ubuvuzi busaba kubaga abarwayi yitwa Pan-African Surgical Conference.

Yavuze ko n’ubwo mu Rwanda hari ubuke bw’abaganga muri rusange, ariko umuhati wo kubongera nawo uhari kandi utazakomwa imbere.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko muri rusange abaganga bavura indwara zos muri rusang ari bake, akavuga n’ubwo ari uko bimeze, u Rwanda rwiyemeje gukemura iki kibazo gahoro gahoro.

- Kwmamaza -

Ati: Ni gahunda dufite kandi si amagambo gusa ahubwo ni ibintu tuzashyira mu bikorwa.

Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga babaga kivugwaho kandi n’abaganga bakora uyu mwuga ubwabo.

Umwe muri bo ni Prof. Faustin Ntirenganya, umuganga uyobora Umuryango Nyarwana w’abaganga babaga.

Asanga ubuke bw’abaganga babaga busiga icyuho muri serivisi zihabwa abarwayi, akemeza ko bikwiye gukemurwa.

Ku rundi ruhande, ashima ko hari gahunda zashyizwe kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta ihugura abaganga babaga cyane cyane ababaga ibibari.

Kubaga ibibari ni igikorwa kimaze imyaka gitangijwe na gahunda yiswe Operation Smile.

Ni igikorwa kigamije guha abana bavukanye ibibari amahirwe yo kugira umunwa utabatera ifunwe, bakabagwa umunwa ufite ikibazo ukavurwa.

Kubera ko iki kibazo kiri ku bana benshi, Ntirenganya avuga ko basanze ibyiza ari ugutoza abaganga bo mu Rwanda kubaga ibibari kugira ngo ako kazi katazakomeza kuba ak’abanyamahanga baza gufasha Abanyarwanda.

Ati: “Si byiza ko dukomeza kuroberwa ifi, ahubwo ni byiza ko twigishwa uko irobwa, tukabyikorera.”

Mu rwego rwo gukumira iki kibazo, u Rwanda rwatangiye guhugura abaganga mu buvuzi bubaga.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko rubikora binyuze mu gufasha abantu kwiga ubuvuzi bubaga, kongera ibyumba  bikoreshwa mu kubaga no gushaka ibikoresho bigezweho.

Yasabye abanyeshuri bajya muri za Kaminuza gutangira kwiga ubuvuzi kuko buri mu bintu bitazigera na rimwe bisimburwa n’ubwenge buhangano.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari Umushyitsi mukuru muri iyi nama iri ku munsi wayo wa mbere yavuze ko kuba kubaga bigihenze muri Afurika ari ikintu gishyira mu kaga abarwayi benshi mu bayituye .

Ni ikibazo asanga gikwiye gushakirwa umuti urambye, nawe akemeza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugikemura buhoro buhoro.

Ngirente asanga kugira ngo ibi bizashoboke, imikoranire n’abikorera ku giti cyabo ari ngombwa.

Ati: “ u Rwanda rumaze igihe ruzi akamaro ko kubaga abarwayi ngo bakire. Ruzi kandi gahunda y’isi igamije ko abatuye isi babona ubuvuzi bubakwiye. Muri iki gihe turi kureba uko ubuvuzi bubaga bwagera ku baturage bacu benshi, tukabikora binyuze mu guhugura abaganga no guharanira ko iyo serivisi igera kuri benshi mu baturage bacu”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama.

Ngirente ashima abatangije gahunda ya Operation Smile n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu guha Abanyarwanda serivisi nziza z’ubuzima.

Avuga ko abo bose ari ingenzi mu gutuma ejo hazaza hazaba heza.

Umuyobozi wa Operation Smile ku rwego rw’isi.

Mu Rwanda kugeza ubu habarirwa abaganga 162 babaga kandi imibare igenwa na OMS avuga ko ku mubare w’abantu bangana n’abatuye u Rwanda hagombye byibura kuba hari abaganga 1, 400.

Panafrican Surgical Conference ni inama izaba hagati y’itariki 24 na 28, Gashyantare, 2025.

Hazigirwamo uko kubaga ibibari n’izindi ndwara batezwa imbere, u Rwanda rukazahavugira aho rugeze ruvura abafite iyo ndwara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version