Ubudage Bufite Umuyobozi Mushya Udashaka  Gukorana Na Amerika

Friedrich Merz niwe watorewe kuyobora Ubudage mu matora yabonyemo amajwi 28.6%, akaba ayoboye Ishyaka rya Gikirisutu ryitwa CDU/CSU.

Yatangaje ko igihe kigeze ngo Ubudage bukorane n’abandi Banyaburayi mu kubaka Umugabane ukomeye, utarambirije kuri Amerika.

Merz avuga ko intego ye ya mbere ari ugukora ku buryo Uburayi bwigobotora ingoyi y’imikoranire na Amerika kuko ituma buhora bukorera mu kwaha kwayo kandi ngo ibi ntibikwiye.

Kuba uyu mugabo ugiye kuyobora igihugu cya mbere gikorana n’Amerika kurusha byinshi byo kuri uyu mugabane avuze ibi, ari ikintu gikomeye ku mikoranire yari isanzwe hagati y’Uburayi na Amerika.

- Kwmamaza -

Avuga ko kuba Amerika itita ku bibazo by’Uburayi muri iki gihe bwugarijwe n’Uburusiya ari ikintu kidakwiye kurenzwa ingohe.

Friedrich Merz avuga ko ibya NATO/OTAN n’Uburayi muri iki gihe bidafututse.

Imvugo ye igaragaza ko ibintu byahindutse kuko ikomeye ku buryo ntawakekaga ko umuyobozi w’igihugu nk’Ubudage yavuga atyo.

Hari umwanditsi wa BBC wavuze ko iriya mvugo ntawakekaga ko yavugwa mu gihe kingana n’imyaka 80 intambara ya kabiri y’isi irangiye.

Ibihugu bikomeye mu Burayi muri iki gihe ntibyishimiye uko ubutegetsi bwa Donald Trump buri kwitwara ku kibazo Uburusiya bufitanye na Ukraine, igihugu cy’Uburayi kiri muri bike bitaba muri OTAN/NATO.

Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubutaliyani nibyo bihugu bikomeye mu Burayi, bikaba bisanga igihe kigeze ngo Uburayi butandukane no gukorana n’Amerika mu buryo butaziguye kuko ingoma zahinduye imirishyo.

Bisanga gukomeza kwiringira Amerika byazaraza amasinde.

Umuyobozi wari usanzwe uyobora Ubudage witwa Olaf Scholz nawe ashyigikiye ibivugwa n’uwamusimbuye, akemeza ko Abanyaburayi bakwiye kwigenga mu by’imari n’igisirikare, bakava mu mugongo w’Amerika.

Mu nama yitwa Munich Security Conference iherutse kubera mu Budage, Visi Perezida wa Amerika witwa JD Vance yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye kumva ko umubano wabo na Amerika wahinduye isura, ko bakwiye gutangira kwishakamo ibisubizo.

Kuba Amerika itaratumiye Uburayi na Ukraine mu biganiro by’amahoro byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite byerekanye ko batagifite ijwi rinini muri Politiki mpuzamahanga Washington ishyize imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version