U Rwanda ‘Rushobora’ Kuzakira Shampiyona Y’Isi Y’Imikino Njyarugamba, UFC

U Rwanda, Afurika y’Epfo na Nigeria nibyo b’ibihugu by’Afurika biri guhatanira gutoranywamo kimwe cyazakira imikino mpuzamahanga njyarugamba igize icyo muri Amerika bita Ultimate Fighting Championship, UFC.

Perezida wa UFC, Dana White aherutse kubibwira itangazamakuru mu kiganiro yatanze taliki 17,  Ukuboza 2023.

Dana White yavuze ko hari impamvu nyinshi zo kuba hategurirwa amarushanwa muri Afurika kuko hakenewe abakinnyi benshi ndetse hari n’ibihugu batangiye kuvugana ngo bizakire iriya mikino.

Ati “Hari abakinnyi benshi bakomoka hariya[muri Afurika] kandi bakomeye. Mu ntego mfite harimo kubaka igicumbi cy’iyi mikino hariya nk’uko twabikoze muri Mexique no mu Bushinwa. Twavuganye na Nigeria, u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

- Kwmamaza -
Dana White

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, UFC yari yateguye ko imikino y’iyo shampiyona izabera muri Nigeria ariko biza kugaragara ko iki gihugu kidafite ibikorwaremezo bihagije byo kuyakira.

Kubera ko u Rwanda rufite BK Arena, biruha amahirwe yo kuba rwatoranywa ngo rwakire imikino iyo ari yo yose itari iy’umukino w’amaguru.

Dana avuga ko BK Arena yerekanye ko yashobora kwakira imikino ya UFC, ibyerekana ubwo yakiraga amarushanwa ya, BAL (Basketball Africa League).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version