Abanyamuryango Ba AERG Bishima Intambwe Bagezeho Mu Myaka 27 Ishize

Abagize Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, bavuga ko ubwo Inkotanyi zabohoraga u Rwanda zigahagarika Jenoside zabashyiriyeho uburyo bwo kubaho ntacyo bikanga.

Bavuga ko umuryango wa AERG wabaye uburyo bwo kongera kwiremera umuryango w’ibyishimo kubera ko iyo bahoranye yari yaramazwe n’abicanyi b’Interahamwe bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baje kwizihiza imyaka 27 umuryango wabo umaze ushinzwe

Mu nteko yaraye ihuje abanyamuryango ba AERG ngo bizihize imyaka 27 uyu muryango ushinzwe, umuyobozi wawo witwa Audace Mudahemuka yashimye ko AERG yabaye igisubizo kuri benshi.

Yagize ati: “ Mu rugendo rutari rworoshye rwo guharanira kubaho, AERG yatubereye umubyeyi. Ni umuryango tuvomamo imbaraga z’ubudaheranwa. Ngaha aho dukomora ikizere cyo kubaho biduha ubushobozi bwo kuba ejo hazaza hacu ndetse n’ah’igihugu hazaba heza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu wari umushyitsi mukuru Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko mu myaka 29 ishyira 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abanyamuryango ba AERG bitwaye neza, birinda gutakaza ikizere cy’ubuzima.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana

Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari nk’imbuto y’umugisha yeze ku giti cy’umuruho.

Ati: “ Abajenosideri babashyize ku giti cy’umuruho ariko mwakibyaje umugisha, mwabaye umugisha murakura, muba abagabo, muba abagore murabyara mubera u Rwanda imfura. Ababarokoye bashimishwa no kubona iyi ntambwe mwateye no kubona abo muri bo. Ntabwo mwabakojeje isoni.”

Kwizihiza imyaka 27 AERG ishinzwe byitabiriwe n’Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba witwa Major General Happy Ruvusha, Perezida wa GAERG Jean Pierre Nkuranga, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga Bwana François Régis Rukundakuvuga, Perezida wa IBUKA Umunyamateka Dr. Philbert Gakwenzire n’abandi.

Abashyitsi bakuru bitabiriye ibi birori

Ababyitabiriye basusurukijwe n’imbyino z’Itorero rya AERG ryitwa INYAMIBWA.

Abakurikirana iby’amatorero y’imbyino nyarwanda bavuga ko iri torero ari irya mbere muri iki cyiciro cy’umuziki n’imbyino bikorerwa mu Rwanda.

Abasore b’Inyamibwa bahaserukanye icyusa
Abakobwa b’amariza nabo bateze nk’inyambo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version