Muri Kamena, 2024 mu Karere ka Huye hateganyijwe kuzabera isiganwa mpuamahanga ry’umukino wo gutwara imodoka. Biteganyijwe ko uzaba hagati y’itailiki 14 na 16, Kamena, 2024.
Ibyo byatangarijwe mu Nama y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) yaraye uteranye ngo itegure umwaka w’imikino udasanzwe, muri wo hakazamo n’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIA) izaba mu Ukuboza.
Hagati aho hari irindi rushanwa ryiswe Rwanda Mountain Gorilla Rall rizakinwa iminsi itatu ni ukuvuga taliki ya 18-20, Ukwakira, 2024.
Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka, yagombaga gukinwa muri Kamena, ariko RAC yandikira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA) isaba ko yaba mu Ukwakira kubera ibindi bikorwa biteganyijwe mu Rwanda muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2024 kandi hateganyijwe Inteko Rusange ya FIA iteganyijwe ku wa 13, Ukuboza, 2024,
Muri yo hazatangwa ibihembo ku bitwaye neza mu marushanwa atandukanye arimo na Shampiyona y’Isi ya Formula One.
Muri Shampiyona y’u Rwanda, abazayitabira bazasiganwa mu modoka bashaka uwayegukana muri uyu mwaka, kuri iki gihe ku urutonde uyoboye ni Giancarlo Davite ukinana na Damien Bernard, bombi bafite amanota 35.
Abanyarwanda Kanangire Christian na Mujiji Kevin bakinana ni aba kabiri n’amanota 28 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Mitraros Elefterios na Paolo Paganin bafite amanota 24.