Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruzatangira Rukora Inkingo Miliyoni 50
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Ruzatangira Rukora Inkingo Miliyoni 50

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2022 12:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hamwe mu ho BionTech ikorera urukingo rwa Pfizer
SHARE

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu witwa Stéphanie Nyombayire avuga ko umwaka wa 2022 uzarangira u Rwanda rwatangiye gukora inkingo kandi ngo rwiteguye kuzatangira rukora inkingo miliyoni 50.

Nyombayire yabwiye RBA ko mu gihe byari bisanzwe bisaba ko imyaka itatu ngo uruganda rukora inkingo rube rwuzuye, ubu bizasaba umwaka umwe kuko hari uburyo bwo kuzana ibice by’ingenzi bigize ziriya nganda mu byumba binini bikozwe mu byuma, icyo bita containers.

Izi nganda zikora inkingo zizashyira mu Rwanda, muri Senegal, Afurika y’Epfo no muri Ghana.

Nyombayire avuga ko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zizagirira akamaro Abanyarwanda ariko n’abatuye Afurika muri rusange.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire

Ati: “ Inkingo zizakorerwa mu Rwanda nta handi zizajyanwa hatari muri Afurika.”

Ikindi kandi ngo ni uko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zitazakingira COVID-19 gusa ahubwo zizakingira na Malaria n’igituntu na SIDA.

Stéphanie Nyombayire atangaje ibi mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari aherutse kwitabira inama yo ku rwego rwo hejuru yo kureba uko inganda zikora inkingo harimo n’urwa COVID-19 zazanwa muri Afurika mu buryo bwihuse.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama irebera hamwe uko Afurika yafashwa kugira inganda zikora inkingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa gufasha uyu mugabane kugira inganda kuko bitinde bitebuke ku isi hazongera hakaduka icyorezo.

Bityo ngo ni ngombwa ko Afurika nayo itagomba gutereranwa ngo ntigire inganda zikora ziiye nkingo bikazatuma izahazwa na biriya byorezo.

Ni mu nama iri kubera mu Budage yitabiriwe n’abahanga mu gukora inkingo hamwe n’abafata ibyemezo bya Politiki ku rwego rwo hejuru barimo n’Abakuru b’ibihugu nk’uw’igihugu cya Ghana Prof Nana Akufo -Addo, uwa Senegal witwa Macky Sall n’abandi.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu mu Nama n’abandi bakuru b’ibihugu bigira hamwe uko inganda zikora inkingo zazanwa muri Afurika

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatsindagirije akamaro ko gufatanya mu buryo bunoze kandi burambye kugira ngo Isi niyongera guhura n’icyorezo nka COVID-19 izashobore kwivana mu bibazo kizateza kuko bitazabura.

Ati: “ Kuba abo muri BioNTech barahisemo gufasha Afurika kugira  ruriya ruganda  ni ikimenyetso cyiza cy’uko gahunda zafashwe zigamije guteza imbere Afurika ari nziza kandi zizagera ku ntego bityo bikihutisha guhanga udushya muri uru rwego.”

Perezida Kagame yashimye abo mu kigo BioNTech kuko kuba bariyemeje gufasha Afurika ari ikintu gihambaye kitegeze kubaho mu bufatanye bw’Afurika n’u Burayi mbere.

Kagame Ati: ‘ Twubakire Afurika Inganda Zikora Inkingo Kuko Hazaduka Ibindi Byorezo’

TAGGED:featuredIbiroKagameNyombayireUmukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bugiye Kuvana Ingabo Muri Mali
Next Article Umuhanzi Ruger Yahakanye Ibyo Kutumvikana N’Uwo Bazafatanya Gutaramira Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?