U Rwanda rwabaye ikicaro cya Banki iteza imbere ibyoherezwa hanze bivuye muri Afurika

Ni amasezerano yasinyiwe i Cairo mu Misiri

Aya masezerano yasinywe kuri iki Cyumweru taliki 22, Ugushyingo, 2020 hagati ya leta y’u Rwanda na Banki yitwa Afrexim, akaba ari amasezerano agamije gushyira ikicaro cy’ikigega nyafurika gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze mu Rwanda. Iki kigega bacyise Fund for Export Development in Africa (FEDA).

Ni amasezerano yasinyiwe i Cairo mu Misiri

Amasezerano yo gushyira kiriya kigega mu Rwanda yaraye asinyiwe i Cairo mu Misiri, akaba yasinywe hagati ya Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Bwana Alfred Kalisa n’ubuyobozi bukuru bw’iriya Banki.

Kiriya kigega kizatangirana miliyoni 500$, ariko biteganyijwe ko azagenda yiyongera.

Intego yacyo ni ugutera inkunga ibigo nyafurika bishaka kohereza ibyo bikora hanze y’uyu mubane.

- Kwmamaza -

Bitaganyijwe ko bidatinze kiriya kigega kizaba gifite amafaranga agera kuri Miliyari $ 1.

Perezida wa Afrexim Prof Benedict Oramah avuga ko kuba kiriya kigega kigiye gushyirwa mu Rwanda byerekana ubuyobozi bwiza bwarwo hamwe n’imbaraga rwashyize mu guteza imbere ubumwe bw’Afurika.

Ati: “Kuba u Rwanda ari rwo ruzashyirwamo ikicaro cya kiriya kigega byerekana ko rufite ubuyobozi bwiza kandi rushyigikiye ubumwe n’ubufatanye bw’abatuye Afurika.”

Kuri we, umunsi wasinyweho ariya masezerano wagiye mu Mateka azibukwa igihe kirekire kiri imbere. Avuga ko kiriya kigega kizafasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse kugira ngo biteze imbere ibyo byohereza mu Burayi, Amerika na Aziya.

Yongeraho ko buriya ari uburyo bwiza bwo gushyigikira imikorere y’Isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika, ryiswe African Continental Free Trade Agreement.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Bwana Alfred Kalisa yashimye ubuyobozi bw’iriya banki kuba bwarahisemo u Rwanda ngo rube igicumbi cy’iriya Banki yitezweho kuzamura ibigo by’imari n’ubucuruzi nyafurika.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version