Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwabonye Inyandiko Ya DRC Yemerera Abakoze Jenoside Kuyituramo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwabonye Inyandiko Ya DRC Yemerera Abakoze Jenoside Kuyituramo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2024 8:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yatunguwe no kumva DRC ihakana umwimerere w’inyandiko yasinye yemerera abantu barimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kuza kuyituramo.

Abo bantu barimo Protais Zigiranyirazo wahoze ari umukwe wa Perezida Habyarimama na Captaine Innocent Sagahutu wari umusirikare muri batayo yayoborwaga na Major François-Xavier Nzuwonemeye nawe uri kuri urwo rutonde.

Iyi nyandiko ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwita ikinyoma igaragaza ko yashyizweho umukono taliki 26, Nyakanga 2024 bikozwe  n’umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Antony Nkinzo Kamole.

Uyu yemereraga, nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko Taarifa ifitiye kopi,  Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira Perezida Felix Tshisekedi mu biganiro na Niger.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda  Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe avuga ko bitumvikana ukuntu DRC ihakana iby’uko ari yo yanditse urwo rwandiko, ikarwita ikinyoma.

U Rwanda ruvuga ko iyo nyandiko ari iy’ukuri kandi yakozwe mu ibanga hagamijwe guha ikaze muri DRC Abanyarwanda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nduhungirehe avuga ko yatunguwe no kubona Ibiro bya Perezida Tshisekedi  bivuga ko iyo nyandiko ari ikinyoma kandi n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda UNIRMCT rwaroherereje kopi y’iyo nyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger taliki 6, Nzeri, 2024.

Akomeza avuga ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yakiriye iyo nyandiko ku ya 7, Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 (14h54) ni ukuvuga umunsi wakurikiye uwo yagereye muri Niger.

Ngiyo inyandiko DRC yemeraga ko abo bagabo baza kuyituramo

Mu magambo macye, iyo nyandiko igaragaza biganiro byari bigiye guhagararirwamo Tshisekedi  bigamije gusaba Leta ya Niger kweremera Abanyarwanda batandantu uburenganzira bwo kujya muri DRC.

Bose uko ari batandatu ni aba bakurikira Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Bose basanzwe baba muri Niger nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rubaburanishije rukabahamya Jenoside kandi bakabifungirwa, ibihano bakabirangiza.

U Rwanda ruvuga ko DRC iramutse yumva ishaka kwakira abo Banyarwanda yabikora ku mugaragaro itihishiriye.

Minisitiri Nduhungirehe ati: “Niba Leta ya DRC ishaka guha ubwisanzure no kujya muri DRC abo Abanyarwanda bahoze muri Leta y’abateguye Jenoside mu mwaka wa 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro iishaka gukuraho ubutegetsi, niyemere ibikore itihishe inyuma y’urutoki rwayo ruhera”.

Bivugwa ko Captaine Sagahutu na n’ubu yari agikorana na FDLR mu buryo buteruye.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedNduhungireheThsisekediUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Undi Muburo Polisi Iha Abamotari…
Next Article Kagame Yagiye Muri Singapore Kongera Ikibatsi Mu Mubano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?