U Rwanda Rwabwiye Amahanga Ko Ruzasubiza DRC Nikomeza Kurushotora

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yaraye abwiye abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ko niba Repubulika ya Demukarasi ya Congo idahagaritse ibyo kurushotora, ruzafata icyemezo cyo kuyivuna kuko rwemerewe kurinda abaturage baryo nk’uko n’ibindi bihugu birinda ababyo.

Dr Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane niwe weruriye abahagarariye ibihugu byabo ko u Rwanda rufite uburenganzira n’ubushobozi byo kubikora.

Nyuma yo kuganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira ibyo yaganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Icyakora Dr Biruta avuga ko icyo u Rwanda rugamije mbere ya byose ari uko ibibazo hagati ya Kigali na Kinshasa byacyemurwa mu mahoro, biciye mu biganiro.

- Advertisement -

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushakira umuti iki kibazo binyuze mu nzira y’amahoro n’ibiganiro

Biruta yavuze ko u Rwanda rusaba amahanga kwirinda kurebera kuko Isi ishobora gushiduka amateka ya Jenoside yongeye kwisubiramo.

Aha yakomozaga ku mvugo imaze iminsi itangazwa n’abanyapolitiki n’abandi bakora mu nzego za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo basaba abaturage gufata imihoro bakivuna umwanzi ariko by’umwihariko Umututsi.

Dr Vincent Biruta mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 31, Gicurasi, 2022.

Ubusanzwe ibi ni bimwe mu bibanziriza Jenoside nyirizina kuko biba biganisha ku kwangisha abantu abandi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane nawe yahakanye ibirego bya DRC bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Uyu mutwe uherutse kubura imirwano n’ingabo za DRC zitwa FARDC mu magambo avunaguye.

Biruta yashimangiye ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’iyo ntambara.

Mu minsi mike ishize, Umuvuguzi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukularinda nawe yavuze ko u Rwanda rudafite umugambi w’uko intambara yeruye yakwaduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari rwo biturutseho.

Yavuze ko u Rwanda rufite inyungu mu kutajya mu ntambara na DRC kubera ko hari byinshi birufitiye akamaro ruhanze amaso.

Avuga ko ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rutaba intandaro y’intambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo iki gihugu cyakomeza kurushotora.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze ubwo hasuzumwaga uko ibintu byifashe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’Icyumweru gishize hari umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Mukularinda yagize ati: “Ubushotoranyi bukomeje u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara. U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rufatanye na Congo, rufatanye n’ibihugu hano mu Karere kugira ngo kiriya kibazo gicyemuke binyuze mu nzira y’ibiganiro n’imishyikirano. U Rwanda rurasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyirwa mu bikorwa kandi Congo ikagerageza kunyura mu nzira ziba zateganyijwe kandi ariya magambo asa nakongeza bakagerageza kuyagabanya.”

Mukularinda yashimye umuyobozi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uherutse gucyaha abantu bazamuraga amagambo y’urwango ku Batutsi.

Ikindi kandi ngo umuntu uba wahamagariye abantu gukora ibintu nka biriya aba agomba kugezwa mu butabera, ntibirangirire mu kumunenga no kumucyaha gusa.

Mukularinda atanganje ibi mu gihe hari itangazo ry’ingabo z’u Rwanda riherutse gusohoka risaba iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurekura abasirikare barwo babiri bivugwa ko bashimuswe ubwo bari bari mu kazi ko kurinda inkiko z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya basirikare ari  Cpl Nkundabagenzi Elysée na  Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda bacunga umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zizi neza aho bariya basirikare baherereye kandi risaba abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gukorana n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarekura bariya basirikare bidatinze.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ku mwanzi w’u Rwanda uba muri DRC

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bari baherutse gushyirwa muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi neza aho umwanzi warwo muri aka Karere aherereye.

Yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu ntambara, hari aho rwinginga, hari aho rwumvikana, hari aho rusaba.

Icyakora  yavuze ko iyo ibyo byose byanze, hari n’aho u Rwanda rufata umwanzuro rugakora igikwiye mu maso yarwo iyo ibintu byarenze umurongo.

Ati: “Icyo gihe ngo u Rwanda rucyemura ikibazo rutagize uwo rusaba.”

Muri iryo jambo Perezida Kagame yavuze ko ibintu byari bikiri kuganirwa kugira ngo ikibazo gicyemurwe bigizwemo uruhare n’abo bireba bose, bakacyumvikanaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version