Basabwe Kongera Imbaraga Mu Kurinda Abangavu Gutwara Inda

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge avuga ko igikwiye kurusha ibindi ari ukurinda ko abangavu baterwa inda. Ibi kuri we ni byo by’ingenzi kurusha kwibwira ko umubyeyi azafasha umukobwa we kurera igihe azaba yabyariye iwabo.

Hari mu ijambo ritangiza Inama Mpuzabikorwa ngarukamwaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ihuza yahuje Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’abandi bafatanyabikorrwa kuganira ku bibazo bibangamiye umuryango n’uburyo byacyemurwa.

Prof Bayisenge yasabye ko uburemere bw’ibibazo bikibangamiye umuryango byakwitabwaho n’inzego zose kugira ngo bicyemuke kandi mu buryo burambye.

Prof Bayisenge Jeannette

Yibukije ko aho gufasha abangavu bamaze guterwa inda ahubwo inzego zose zikwiye kubarinda guterwa inda.

- Advertisement -

Impamvu atanga ngo ni uko umwana wagombaga kurerwa iyo nawe atangiye kuba umubyeyi  biba bigoye gucyemura ibibazo anyuramo kurenza kuba yararinzwe gutwita.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, we yavuze ko ibibazo abatuye uyu mujyi bahura nabyo birimo amakimbirane mu ngo, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, guterwa inda kw’abangavu, imirire mibi ku bana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubukene n’ibindi bishamikiye kuri ibi.

Rubingisa avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukorana n’izindi nzego mu rwego rwo gukangurira abatuye uriya mujyi kwirinda biriya bibazo.

Ati: “Nk’Umujyi wa Kigali dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye ntiduhwema gukangurira abatuye Umujyi wa Kigali kurwanya no kwirinda ibibazo twavuze bikigaragara mu muryango kandi n’uyu munsi turakomeza gufata ingamba zatuma ibyo bibazo bikemuka .”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Ikibazo kirenze umujyi wa Kigali…

Muri Gashyantare, 2022,  Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangaje imibare bamwe bavuga  ko iteye agahinda, yerekana ko mu mwaka umwe(2021) abangavu 23 000 batewe inda mu Rwanda hose

Kuba abangavu( abakobwa bafite munsi y’imyaka 18 y’ubukure) bagera ku 23.000 baratewe inda mu mwaka umwe, ngo ni ikibazo gikomeye ndetse ngo ni akumiro mu Rwanda.

Gukomera kwacyo gushingiye ku ngingo y’uko ari bwo bwa mbere abangavu bangana kuriya babaruwe ko bahuye na kiriya kibazo ‘mu mwaka umwe.’

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu mibare yayo yasanze Intara y’i Burasirazuba ari yo yahuye na kiriya kibazo kurusha izindi.

N’ubwo umuryango nyarwanda ufite ibindi bibazo biwugarije nk’ubukene, gutandukana kw’abashakanye, abana baba mu muhanda, abata ishuri n’ibindi, kimwe mu bikomeye kurushaho ni inda ziterwa abangavu.

Umwangavu utewe inda bimugiraho ingaruka azasazana.

Muri zo harimo kwiga bimugoye cyangwa ntiyige na gato, kurera umwana kandi nawe acyeneye kurerwa, kugabanuka kw’amahirwe yo kuzubaka urugo rugakomera kuko aba arugiyemo afite undi mwana n’ibindi.

Ingaruka ziraguka zikagera no ku gihugu cyose kuko wa mwana uvutse muri buriya buryo butateganyijwe hari ubwo Nyina ananirwa kumwitaho bityo Leta ikaba ari yo ibikora.

Uramutse uzirikanye ko abangavu batwita bose atari ko babyarira kwa muganga ngo babarurwe, wahita wumva ko uriya mubare watangajwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 w’ababyaye mu mwaka wa 2021 ushobora kuba ari muto!

Ubwo yatangazaga uriya mubare, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yagize ati: “ Mu 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko nabonye twongeye kuzamuka ubu muri 2021 dufite ibihumbi 23. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge.”

Ku mugani wa Minisitiri Bayisenge, aba bangavu benda kungana n’abaturage b’Umurenge wa Musasa( 23.337) cyangwa Umurenge wa Mushonyi(23.357) yombi ni iyo mu Karere ka Rutsiro.

Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko Akarere gafite abangavu benshi batewe inda ari Nyagatare(1.799), igakurikirwa na Gatsibo(1.574) hagakurikira ho Kirehe(1.365).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza mu muhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko inzego zose zikwiye gukorana zigashyiraho amategeko n’uburyo bwo guhana abahohotera abagore n’abangavu k’uburyo byabera abandi impamvu zo kubizibukira.

Bidatinze, Ubushinjacyaha bwahise busohora urutonde rw’abantu bemejwe n’inkiko ko bateye inda abangavu cyangwa bahohotera abagore bakuru.

Hari bamwe bashimye ko abo bantu batangajwe, ariko abandi bavuga ko mu gutangaza aba bantu hagomba kwirindwa ko abana babo bagirwaho ingaruka zo gukozwa ikimwaro n’uko abababyaye bahamijwe gukora amahano.

Ihame ry’uko umwana agomba kurindwa ikibi cyose akururiwe n’abantu bakuru cyangwa yaterwa n’aho arererwa rireba inzego zose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version