Abahagarariye u Rwanda muri UN babwiye abagize uyu muryango mpuzamahanga ko ruzakorana n’abo bireba ngo intwaro nto zitagera mu biganza by’abatazemerewe.
U Rwanda, mu izina ry’ibindi bihugu bya Afurika, rusanga ibikubiye mu nyandiko igena uko ibyo byashyirwa mu bikorwa yitwa Gahunda y’Ibikorwa (PoA) n’Inyandiko Mpuzamahanga yo Gukurikirana Intwaro nto n’izoroheje ngo zitagera mu batazigenewe (ITI) bikomeje kuba kimwe mu byo rushyira imbere.
Ni gahunda abaruhagarariye bavuga ko itagomba kugarukira gusa ku masezerano yanditswe neza ahubwo ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ari ingenzi kurushaho.
Kubishyira mu bikorwa byafasha mu kuzamura ubushobozi bwo kubikurikirana ngo ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe henshi kuri uyu mugabane bibonerwe umuti urambye.
Ibibazo biri muri uru rwego bitizwa umurindi kandi n’uko ibyaha by’iki gihe bisigaye binifashisha ikoranabuhanga ridasiba gukura no gusakara mu bashobora kurikoresha nabi.
Ibindi u Rwanda rusanga bigendana n’iki kibazo ni ubucuruzi butemewe, iyoherezwa n’ikwirakwizwa ridakurikije amategeko ry’intwaro nto n’izoroheje (SALW), ibi bigatiza umurindi amakimbirane, urugomo rwitwaje intwaro, iterabwoba n’ibyaha bikorwa n’amatsinda mpuzamahanga y’abahezanguni, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ingaruka zabyo, nk’uko abavuze mu izina ry’u Rwanda na Afurika muri rusange babyemeza, zirakomeye kuko zigera ku mibereho y’abaturage no ku bukungu bigahungabanya amahoro n’umutekano mpuzamahanga.
Binadindiza imikorere y’inzego n’iyubahirizwa ry’amategeko, bikanabangamira iterambere rirambye, ibikorwa by’ubutabazi n’ingamba zo kongera kubaka ibihugu byanyuze mu makimbirane.
Itangazo ryasohowe n’abadipolomate b’u Rwanda muri UN ryanditswemo ko bimwe mu bitiza umurindi iki kibazo birimo n’ubushobozi buke bw’abatekinisiye.
Aho rigira riti: “ Muri zo harimo amategeko n’amabwiriza adahagije, ubushobozi buke bw’inzego n’ubwa tekiniki, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bidahagije, ibura ry’abakozi bahuguwe by’umwihariko mu micungire y’amasasu n’intwaro, kutagira uburyo buhujwe bwo gutanga raporo no gukusanya amakuru.”
Izi mbogamizi ziyongeraho n’ikibazo cy’amikoro make, ingorane zo gupima aho ishyirwa mu bikorwa rigeze, ndetse n’ingaruka ziterwa n’uko hari intwaro zikwizwa mu baturage biciye ku bantu cyangwa amatsinda yabo azikura mu bubiko akaziha abo zitagenewe.
U Rwanda rusanga kugira ngo ibintu bizarusheho kugenda neza, hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.
Icya mbere rusanga cyakorwa ni ukongera ubushake bwa politiki burambye bwo gukemura imizi y’ikibazo, ibibazoby’ubukungu, imibereho mibi n’ibindi bitiza umurindi ubucuruzi butemewe bw’intwaro nto n’izoroheje.
Ibi bikwiye gukorwa hashingiwe ku mategeko y’ibihugu, amabwiriza n’ibyihutirwa buri gihugu cyihaye.
Icya kabiri, u Rwanda ruvuga ko gikenewe kunozwa ni ikusanyamakuru, ubufatanye n’uburyo bwo gukurikirana ibikorwa kugira ngo hongerwe imbaraga mu bufatanye busanzweho ku rwego rw’uturere.
Rusanga muri urwo rwego, hakenewe ubufatanye hagati y’abashinzwe iki kibazo mu bihugu, inzego zo ku rwego rw’uturere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Icya gatatu, inkunga ihoraho kandi iteganyijwe neza, kubaka ubushobozi no guhugura abakozi nabyo abadipolomate b’u Rwanda basanga bikenewe kugira ngo inzego z’ibihugu zigire ubushobozi bwa tekiniki n’ubw’imikorere bukenewe mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyo nyandiko ya PoA na ITI.
Ibi bikwiye kujyana no gukoresha ikoranabuhanga n’udushya mu kongera umusaruro uva muri uwo muhati wose.
Icya kane gikenewe ni ingamba zikomeye zo kurushaho zo gukumira inyerezwa ry’intwaro, harimo kunoza imicungire y’ububiko bwazo, gucunga neza imipaka, kongera ubufatanye bwambukiranya imipaka, gusangizanya amakuru ku gihe no kongera ubukangurambaga n’uburezi ku baturage kugira ngo habeho ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zibyo byose.
Mu gika cya nyuma cy’iyi nyandiko ivuga kuri iki kibazo, u Rwanda rwavuze ko ruzakomeza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bose mu gukumira ikwirakwizwa ridakurikije amategeko ry’intwaro nto n’izoroheje no guteza imbere ejo hazaza harangwa n’umutekano usesuye mu karere ruherereyemo no ku rwego mpuzamahanga.
Ibyo bizakorwa binyuze mu biganiro bihoraho, ubufatanye n’inshingano zo gufasha mu kugera ku iterambere rirambye riganisha ku mahoro, umutekano n’iterambere birambye ku isi.

