Mu Rwanda harangijwe gahunda yiswe Green Rising ishishikariza abakobwa kugira uruhare mu gutera ibiti. Umushinga Green Rising ushishikariza, by’umwihariko, abakobwa kugira uruhare mu gutera ibiti, bakazakura babona akamaro kabyo.
Ku ishuri bazajya bafata umwanya wemeranyijwe n’ubuyobozi bw’ikigo haterwe ibiti kandi mu gihe ibyo bizaba biri gukorwa, bazajya babwirwa akamaro k’igiti mu buryo butandukanye.
Bazajya bavomerera ingemwe, bite ku mirima y’ishuri bityo bashobore gusobanukirwa n’imihindagurikire y’ibihe n’uko ibidukikije birengerwa.
Iyo gahunda ya Green Rising hari aho yatangiye gutanga umusaruro kuko imaze gutuma hatezwa ibiti 42,852 birimo 11,661 byatewe mu mashuri 10 yitabiriye gahunda n’ibindi 31,191 byatewe mu baturage baturiye ayo mashuri.
Iri mu mushinga mugari witwa Green Rising Project, gahunda iyobowe na Generation Unlimited na UNICEF igamije gushishikariza urubyiruko rw’abantu miliyoni 10 ku isi kurengera ibidukikije.
Mu Rwanda, igamije kugera ku rubyiruko rurenga 150,000 mu gihe cy’umwaka umwe, ikazarangira henshi mu mashuri haratewe ibiti, hakaba ahantu hatoshye.
UNICEF ivuga ko igamije ko amashuri aba ahantu heza ho kwigira no guhumeka umwuka mwiza.
Mu gutangiza gahunda y’igihugu yo gutera ibiti by’imbuto, Lieke van de Wiel uyobora UNICEF mu Rwanda asanga kuba u Rwanda rufite abana benshi mu mashuri abanza, ari uburyo bwo kubigisha kubana neza n’ibidukikije bakiri bato.

Ati: “Nyuma y’imyaka icumi, bazajya bareba ibiti bavuge bati ‘ninjye wateye kiriya giti.’”
Van de Wiel avuga ko ibyo abana bazibuka muri iyi gahunda bizabagumaho ubuzima bwabo bwose.
Niyo mpamvu hari n’indi gahunda ifitanye niyo n’iyo yiswe “Our Trees, Our Future” (“Ibiti byacu – Ejo heza hacu”), ikaba izashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na UNICEF n’ikigo One Acre Fund Rwanda.
Buri shuri rizitabira iyi gahunda rizaterwamo nibura ibiti 40 by’imbuto birimo avoka, imyembe, amacunga n’indimu bikazakorwa guhera mu gihe cy’itangira ry’igihembwe cyo gutera ibiti mu 2026.
Hagati aho, ni ngombwa kumenya ko indimu n’imyembe bwa mbere bimaze imyaka iri hagati y’ine n’itandatu ngo naho avoka ikaba ifata imyaka iri hagati y’itanu n’imyaka irindwi.
Bivuze ko abazaba bari ho muri icyo gihe, bazashimira kurya izo mbuto, bakazishimira kugama izuba mu bicucu by’ibyo biti n’ibindi byiza bituruka ku biti.
Mu Rwanda hari amashuri abanza 4,986 yanditse hamwe n’ibigo birenga 300 byita ku bana bato (ECD) kandi abateguye iyi gahunda bavuga ko izateza imbere imirire myiza, irengere ibidukikije yongere n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Hari politiki y’u Rwanda yo gutera nibura ibiti bitanu by’imbuto muri buri rugo, ikazunganira gahunda y’imyaka itanu igamije gutera ibiti birenga miliyoni 6.4 by’imbuto mu gihugu.
Belinda Bwiza, uyobora Ikigo One Acre Fund Rwanda we agaruka ku nyungu z’ubukungu z’uyu mushinga.
Ati: “Dukorana n’abahinzi barenga miliyoni imwe, kandi guhangana n’ibibazo ni byo dushyize imbere.”

Uyu mushinga uzafasha mu guhanga imirimo, aho abantu barenga 2,000 bazabona amahirwe yo gukora mu bikorwa byo gutunganya ingemwe z’ibiti.
Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda wari umushyitsi mukuru mu gutangiza iriya gahunda, Bernadette Arakwiye, yavuze ko iyi gahunda ari ishoramari mu bidukikije no mu mirire myiza:

Ati: “Igiti cyatewe uyu munsi ni ifunguro ry’umwana ejo n’umwuka mwiza azahumeka.”
U Rwanda rwishimira ko rwamaze kurenga intego yarwo yo kugira 30% by’ubuso butwikiriwe n’amashyamba, ubu bukaba ari 30.4%, rufite intego yo gutunganya ingemwe zigera kuri miliyoni 300 bitarenze 2030 muri gahunda yo kwihutisha iterambere yiswe NST 2.

