U Rwanda Rwaciye Ibinini Byitwa Ketoconazole Ku Isoko Ryarwo

Binyuze mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikuye ku isoko ry’u Rwanda umuti wa Ketoconazole w’ibinini.

Ni nyuma y’uko byaje kugaragara ko uwo muti ufite ingaruka zangiza umwijima cyane.

Itangazo rihagarika biriya binini

Itangazo rya Rwanda FDA rivuga ko kiriya cyemezo cyashingiwe ku mabwiriza No CBD/TR/016 agenga ikurikiranwa ry’ingaruka z’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi cyane mu ngingo yayo ya 26.

Ubuyobozi bw’Ikigo Rwanda FDA buvuga ko bwafashe kiriya cyemezo nyuma yo gusesengura amakuru ku ngaruka  z’umuti Ketocozole w’ibinini mu gihugu  ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Komite ngishwanama  mu bijyanye no gukurikirana ingaruka z’imiti (National Pharmacy Advisory Committee) yaje kwemeza ko uriya muti ufite ingaruka zangiza umwijima ziremereye cyane kurusha ibyiza uyu muti utanga.

Ni umuti usanzwe uvura  indwara ziterwa n’udukoko (fungal infections).

Mu itangazo rya Rwanda FDA havuga ko ‘hashingiwe ku myanzuro  ya Komite ngishwanama no ku kuba  hari indi miti yavura nkawo iri ku isoko ry’u Rwanda kandi  idafite ingaruka ziremereye, Rwanda FDA ‘ikuye ku isoko’ ibinini bya Ketoconazole  mu bwoko bwayo bwose.’

Iki kigo gisaba  abinjiza imiti  bose mu gihugu, abayiranguza, abayidandaza, ibigo by’ubuvuzi bya Leta n’iby’igenga guhagarika itangwa ry’ibyo binini no gusubiza  aho byaguriwe kugira ngo hakurikizwe amategeko ateganywa.

Abinjiza n’abagurisha uriya  muti barasabwa gutanga raporo kuri Rwanda FDA, ikaba raporo igaragaza ingano y’imiti yinjijwe  mu gihugu, iyatanzwe, iyagaruwe n’ingano yose yisigaye mu bubiko nyuma yo kwakira iyagaruwe mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva igihe umuti wakuriwe ku isoko.

Mu rwego rwo kwirinda igihombo iki kigo cyasabye  abinjije imiti gushyiraho uburyo bwo gusubiza abayibaguriye.

Abaganga n’abahanga mu by’imiti bibukijwe ko bagomba guhagarika kwandikira abarwayi uyu muti, bagakoresha indi miti ivura kimwe.

Icyo impuguke ivuga kuri uyu muti…

Dr. William Rutagengwa

Umuti Ketoconazole ubamo amoko menshi. Hari uwo bisiga hari n’uwo batera abantu mu rushinge.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera, Dr. William Rutagengwa yabwiye Taarifa ko uriya muti wari usanzwe uhabwa abantu bagize ubushye, ibimeme n’izindi ndwara bita ‘inflammatory’.

Izi ndwara ziterwa n’udukoko tumeze nk’uduhumyo bita fungi.

Dr. Rutagengwa avuga ko ubusanzwe ibinini kimwe n’ibindi bintu byose abantu barya cyangwa banywa, bica mu mwijima.

Avuga ko akamaro kawo ari ukuyungurura ibiwucamo byose, bityo rero ngo n’ibinini hari ubwo biba bifite uburozi bwo hejuru( high toxicity) bukaba bwakangiza umwijima.

Niyo mpamvu abakora imiti bashyiraho n’izindi ngamba umuntu uri buyunywe agomba gukurikiza kugira ngo bitaza kumugiraho ingaruka ndetse n’uburyo yaza kubigenze biramutse bibaye.

Umwijima w’umuntu ni inyama ikora nk’uruganda rutandukanya imyanda n’ibindi bifitiye umubiri akamaro

Abaganga bavuga ko ibinini bya paracetamol ari byo bigira uburozi buke ugereranyije n’ibindi ariko ngo nabyo si shyashya!

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr. William Rutagengwa asaba abantu kujya bakurikiza inama abaganga babahaye nyuma yo kubandikira imiti runaka kubera ko n’ubwo umuti uvura, ariko ushobora no kugira ibindi wangiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version