U Rwanda Rwafashe Undi Mwenda ‘Wiyongera’ Ku Yindi

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega OPEC kigamije iterambere mpuzamahanga yaraye ishinye amasezerano yemerera u Rwanda umwenda wa Miliyoni $ 18 ni ukuvuga Miliyari Frw 18 azashyirwa mu kwagura no gukora neza umuhanda witwa Nyacyonga Mukoto uhuza Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Rulindo.

Ni umuhanda ureshya na  Kilometero 36.

Niwuzura uzarushaho koroshya imihahirane hagati y’abatuye Uturere twombi, kamwe ko mu Mujyi wa Kigali ( Gasabo)akandi ko  mu Majyaruguru( Rulindo)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi  Dr Uzziel Ndagijimana niwe wasinyiye uriya mwenda ku ruhande rw’u Rwanda n’aho Abdulhamid Alkhalifa uyobora cya kigega cyahaye u Rwanda umwenda kitwa  OPEC Fund aba ari we usinya ku ruhande rw’ubuyobozi bwacyo.

- Advertisement -

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hari andi mafaranga angana na Miliyoni 18$ azatangwa na Banki y’Abarabu igamije iterambere ry’Afurika (Arab Bank for Economic Development in Africa, BADEA) ariko n’u Rwanda hari andi angana na Miliyoni $ 5 ruzatanga kugira ngo umubare wagenwe wo gukora uriya muhanda wuzure.

Umwenda u Rwanda rwaraye ruhawe uzishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, isonewemo imyaka itanu kandi rwishyure ku nyungu nto ya 1,75%

Ubufatanye bw’u Rwanda n’Ikigega cyaraye kirugurije bwatangiye mu mwaka wa 1977.

Bwagize uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibyo guteza imbere isuku n’isukura, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, urwego rw’amabanki n’izindi nzego.

Ikindi ni uko kiriya kigega cyafashije Leta y’u Rwanda kubona amafaranga yo gushyira mu Kigega cyo kuzahura ubukungu kitwa  Economic Recovery Fund.

Cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha imishinga mito n’iciriritse yari yarazahajwe n’ingaruka za COVID-19 kongera kwisuganya, ikazanzamuka..

Ubu hari imishinga 600 ifashwa muri ubwo buryo.

Ndetse Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko hari andi mafaranga Leta y’u Rwanda igiye kuzongera muri kigega.

Hari kuwa Gatatu taliki 16, Werurwe, 2022 ubwo  yagarukaga ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kuzahura ubukungu.

Kiriya kigega cyahawe izindi Miliyari 150 Frw mu rwego rwo gufasha n’izindi nzego zazahajwe n’ingaruka za COVID.

Icyo gihe Ngirenta yatangaje ko gahunda yo gushyira ariya mafaranga muri kiriya kigega yagombaga gutangira mu Byumweru bitatu byakurikiragaho.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 ari bugirane ikiganiro n’itangazamakuru bakaganira ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’u Rwanda.

Tugarutse ku isinywa ry’amasezerano agenera u Rwanda umwenda, Dr. Abdulhamid Alkhalifa  yashimye imikoranire hagati y’Ikigega ayoboye na Leta y’u  Rwanda kandi avuga ko yizeye ko inkunga u Rwanda rwatewe kuri iyi nshuro ije isanga indi mishinga yagutse igamije ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza cyangwa bukarushaho kuba bwiza.

Ati: “ Tuzakomeza gukorana n’u Rwanda no mu zindi nzego zirimo bo guteza imbere urwego rw’ingufu.”

Kiriya kigega cyashyize ku ruhande Miliyoni $ 352 zo gufasha imishinga ibihugu bitandukanye by’Afurika byakoze.

Ibyo bihugu ni  Dominican Republic, Ghana, Kenya, Côte d’Ivoire n’ibindi.

Mu gushaka kuzanzamura ubukungu u Rwanda rufata imyenda ‘iremereye’

Muri Kanama 2021, Leta y’u Rwanda Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakusanyije miliyoni $620 binyuze mu gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda zatanzwe mu madolari (Eurobond), zizishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.

Icyo gihe byateganywaga ko igice kimwe cyayo kizashyirwa mu bikorwa byateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, mu gihe ikindi kizashyirwa ku ngengo y’imari itaha( ni ukuvuga itangira mu mwaka w’imari wa 2022-2023).

Uyu mwenda ungana utya uteye ute? Ese ubundi kuki wafashwa mu madolari?

Idolari ni ifaranga mpuzamahanga rikoreshwa mu bucuruzi n’ishoramari, ku buryo usanga byoroheye umushoramari gukurikirana uko agaciro karyo gahindagurika mu buri mwaka.

Bitandukanye n’uko byagenda umwenda utanzwe mu mafaranga ry’u Rwanda( Frw).

Bijyanye n’uburyo amafaranga y’u Rwanda akomeza kugabanyuka mu gaciro ugereranyije n’idolari, bivuze ko mu myaka iri imbere bizasaba amafaranga menshi y’u Rwanda mu kwishyura iriya nguzanyo mu madolari.

Icyakora ubwo u Rwanda rwafataga iriya nguzanyo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko impamvu ikomeye yatumye ziriya mpapuro mpeshwamwenda zigurishwa mu madolari, ari uko igice kimwe kigomba kwishyura indi nguzanyo yafashwe mu madolari mu mwaka wa 2013.

Ndagijimana yagize ati “Urumva unyuranyije ukajya mu yandi mafaranga, bishobora kuba byaguhenda kurushaho.”

Izi miliyoni zizakoreshwa zite?

Igice kinini cy’iyi nguzanyo kizakoresha mu kwishyura 85% bisigaye by’inguzanyo ya miliyoni $400 u Rwanda rwagujije mu 2013.

Bivuze ko ari umwenda wafashwe kugira ngo hishyurwe undi mwenda!

Ni amafaranga icyo gihe yashowe mu bikorwa birimo gusana Ikibuga cy’indege cya Kigali, ayashowe muri RwandAir no mu kubaka Kigali Convention Centre.

Mu mwaka wa 2021, umwenda wa RwandAir wabarirwaga muri miliyoni $112.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo miliyoni zisaga $330 zizagenda mu kwishyura uwo mwenda. Aya kabiri hari undi mwenda nanone waduhenze mu gihe cyashize kubera ko icyo gihe ari ko ibiciro byari bimeze, nawo ugera muri miliyoni $100, na wo uzishyurwa.”

Yunzemo ati: “Mu by’ukuri amafaranga azaza mu ngengo y’imari agakoreshwa mu mishinga agera nko kuri miliyoni $148. Ayo ni yo twageneye imishinga cyane cyane yiganjemo imishinga y’ubuhinzi, ubuhinzi bwa kijyambere ariko harimo imishinga yatangiye gusa ikeneye amafaranga kugira ngo ishoramari ryihute.”

Ni imishinga irimo Gabiro Agribusiness Hub muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wagenewe miliyari 25 Frw, umushinga wo kohereza indabyo mu mahanga n’umushinga wa Gako Beef ujyanye n’ubworozi bw’inka zitanga inyama.

Minisitiri y’Imari n’igenamigambi ivuga ko biriya bikorwa bizongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, ari nabyo bizongera amadovize akenerwa mu kwishyura inguzanyo.

Uko uyu mwenda uzishyurwa

Iyi nguzanyo yafashwe izishyurwa mu gihe cy’imyaka 10, ku nyungu ya 5.5%. Ni inyungu iri hasi ya 6.625% yafatiweho amafaranga yo mu 2013.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kuba inyungu yo kwishyuraho yaragabanyijwe bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, kandi ngo ni i cyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura uburyo igihugu gicunga ubukungu bwacyo n’imyenda ya Leta.

Ati “Ibyo byose bigira ingaruka kuri cya giciro bari bugurireho, ariko n’umubare w’abitabira iryo soko.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abashoramari bagaragaje ubushake bwo gutanga amafaranga akubye hafi inshuro eshatu ayari akenewe, kuko yageraga muri miliyari $1.6.

Ni bande  bagurije u Rwanda?

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko mbere yo gushyira impapuro mpeshwamwenda ku isoko, bamaze iminsi nk’itatu baganira n’abashoramari.

Ngo ni abashoramari bari bafite  amakuru menshi ku Rwanda, ku buryo wasangaga ari utuntu duke bakeneye gusobanuza gusa.

Rwangombwa yagize ati: “ Hari nk’uwashakaga kugura miliyoni $225 z’umwenda wacu ari umwe, nta n’ubwo yigeze aza kuganira natwe, we yahise yandika avuga ati u Rwanda ndaruzi amateka yarwo ndayazi, njye ndashaka aya mafaranga.”

Icyakora Rwangombwa yavuze ko u Rwanda rutashoboye gufata amafaranga yose kubera ko habaga hari ibindi bigega byabaga byarashoye mu bishinga iri mu Rwanda.

Ibigo byiganjemo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Aziya, ndetse na bitatu byo muri Afurika nibyo byagurije u Rwanda,ariko ntibyatangajwe.

Amadeni u Rwanda rufite ateye impungenge…

Amadeni u Rwanda rufata rugomba kwitonda ntazarenge ayo rushoboye kwishyura

U Rwanda rumaze iminsi rufata inguzanyo zitandukanye, bijyanye n’ubukenerwe bw’amafaranga menshi mu kuzahura ubukungu no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Umwaka ushize(2021) Minisitiri Ndagijimana yavuze ko igipimo cy’umwenda Leta ifite kiri ku rwego ‘ruciriritse’ kuko ari 34% ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu, mu gihe igipimo ntarengwa ari 55%.

Icyakora iyo  ubaze imyenda yose yafashwe utitaye ku buryo igenda yishyurwa mu myaka myinshi, usanga imyenda ingana n’igipimo cya 71% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda hari uko yabisobanuye…

Rwangombwa yagize ati “Icyiza kirimo ni uko muri ayo 71%, 92% yayo ni amafaranga yafashwe ku nyungu yo hasi cyane kandi izishyurwa mu gihe kirekire. Urugero icyatumye iyi myenda izamuka cyane mu mwaka ushize ni miliyoni $200 twakuye muri IMF[Ikigega mpuzamahanga cy’imari], yo gufasha mu kuzahura ubukungu, ku nyungu ya 0%.”

Ati: “Urumva rero ko nyungu iri hasi cyane, niyo mpamvu ya mafaranga dukenera kwishyura umwenda ugereranyije n’ayo tuba twinjije, ari hasi. N’ubwo ushobora kumva 71% ukumva biri hejuru, mu by’ukuri kwishyura biri hasi cyane.”

Yakomeje avuga ko ku bipimo mpuzamahanga, ingano y’amafaranga igihugu cyishyura amadeni buri mwaka ugereranyije n’amafaranga cyinjiza mu misoro, itagomba kurenga 21%.

Ngo mu mwaka ushize( ubwo yashakaga kuvuga uwa 2020) u Rwanda rwari rugeze kuri 5%, ufashe imyenda rwafashe mu mwaka ushize(2020) n’iyo rwafashe mu mwaka wa 2021 birazamuka bikagera ku 8.9% mu 2022, ariko ngo ntabwo bizarenga 10%.

Ngo iyo usesenguye uko bizaba bimeze ‘mu myaka iri imbere’ubona ko ‘bizamanuka’.

Leta iteganya ko umwenda uzakomeza kuzamuka kugeza mu mwaka wa 2023, nyuma ukazatangira kumanuka, ku buryo nta mpungenge zihari ko u Rwanda ruzananirwa kwishyura.

Icyo cyizere ngo gishingira ku musaruro witezwe muri gahunda yo kuzahura ubukungu ikomeje gushorwamo amafaranga menshi, izakomeza kugeza mu 2023.

Uko ubukungu buzagenda buzamuka n’amafaranga aturuka imbere mu gihugu akiyongera, umwenda ufatwa uzagabanyuka n’ubushobozi bwo kwishyura buzamuke kurushaho.

Ni ko abahanga mu bukungu babyemeza!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version