Abiga Mu Ishuri Rikuru Rya Polisi Y’u Rwanda Bari Mu Butaliyani

Abofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riba i Musanze bamaze iminsi ibiri mu Butaliyani mu rugendoshuri rugamije guhuza ibyo bigishirizwa i Musanze n’ibikorerwa mu bigo bigo basura harimo n’icyo cyo mu Butaliyani.

Bageze mu Butaliyani taliki 16, Gicurasi, 2022 bakazamara yo Icyumweru kimwe ubaze uhereye igihe bagendeye.

Bose hamwe ni abanyeshuri 34 bagize icyiciro cya 10 kigizwe n’abakora mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ibyo ni  Kenya, Namibia, Malawi, Tanzania, Sudani y’Epfo, Somalia, Zambia n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

U Rwanda rufitemo  abanyeshuri bo mu nzego z’igihugu zirimo Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Ku wa Mbere ari nawo munsi wabo wa mbere w’uruzinduko, basuye ibigo bitatu aribyo:  Ikigo cy’abakomando ba Carabinieri cy’i Roma( iyi ni Polisi y’u Butaliyani), Ishami rya Carabinieri rishinzwe kurinda umurage ndangamuco basura n’Inzu ndangamurage y’Amateka ya Carabinieri i Roma.

Hari ishami rya Polisi y’u Butaliyani rishinzwe kurinda umutungo ndangamurage wabwo. Iyi ni inzu ya kera yarangaga imyidagaduro y’Abataliyani bakiyoborwa n’abami b’abami. Yitwa Colosseum.

Carabinieri ni Jandarumori y’igihugu cy’u Butaliyani ikaba ifite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’iyi Polisi y’iki gihugu aherutse mu Rwanda asura Polisi y’u Rwanda ndetse agera no ku ishuri rikuru ryayo ry’i Musanze.

Yitwa Lt Gen Teo Luzi.

Tugarutse ku ruzinduko rw’Abapolisi biga i Musanze bari mu Butaliyani, ubwo  basuraga Ikigo cy’abakomando giherereye mu mujyi wa Roma gishinzwe gucunga umutekano w’uwo mujyi, bakiriwe n’umuyobozi w’icyo kigo, General Lorenzo Falferi washimye umubano mwiza n’ubufatanye birangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri.

Ati: ”Uru ruzinduko rwo mu rwego rw’amasomo rurashimangira imikoranire myiza hagati y’inzego z’ibihugu byombi. Ndashimira ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda kuba ryarahisemo u Butaliyani by’umwihariko umujyi wa Roma kuba ari ho bakorera urugendoshuri.”

Mu mwaka wa 2017  Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu birebana n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, kurinda ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorerwa kuri za mudasobwa, gucunga umutekano wo mu muhanda, kurinda ibidukikije n’ibindi.

Mu kigo cy’abakomando ba Carabinieri cy’i Roma, abanyeshuri basobanuriwe amateka y’iri shami rya Carabinieri, imiterere n’imikorere yaryo mu gucunga umutekano w’umujyi wa Roma, banasobanurirwa kandi uko rikorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’u Butaliyani, Umutwe ushinzwe iperereza ku byaha bijyanye n’imari ndetse n’ingabo z’igihugu.

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro, basuye ibiro bishinzwe ibikorwa bya rirya shami basobanurirwa uko bahora biteguye guhangana n’ibishobora guteza umutekano mucye bitunguranye.

Banasobanuriwe ibyo gutanga ubufasha kubo byagiraho ingaruka.

Abapolisi b’u Rwanda na bagenzi babo  basuye n’ishami rya Polisi ryitwa  Mobile Brigade rifite inshingano zo gukora ubutabazi bwihuse, kurwanya ituritswa ry’ibisasu n’ibindi.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Musanze Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, unayoboye abanyeshuri muri uru ruzinduko, yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku bunararibonye bwa Carabinieri mu bijyanye no gucunga umutekano.

CP Mujiji ati: “Uru rugendo ni rumwe muri gahunda z’amasomo ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi bakora mu rwego rwo kugereranya no gusuzuma ibipimo mu gihugu cyatoranijwe. U Butaliyani bwatoranijwe nk’igihugu cy’icyitegererezo mu bijyanye no gucunga umutekano, no gucyemura ibibazo bivuka bihungabanya umutekano cyane cyane iterabwoba.”

Ku ishami rya Carabinieri rishinzwe kurinda umurage ndangamuco, abanyeshuri basobanuriwe amateka yaryo kuva ryashingwa mu 1969 rigahabwa inshingano zo kurinda umurage ndangamuco w’igihugu cy’u Butaliyani.

Mu nshingano zaryo harimo no kugarura ibihangano byibwe no gukora iperereza ku byaha bijyanye no gukora ubucuruzi bw’ibihangano hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Biteganyijwe ko aba ba Ofisiye bakuru mbere y’uko barangiza uruzinduko rwabo muri kiriya gihugu ku italiki ya 21 Gicurasi, bazasura n’izindi nzego zitandukanye zo muri iki gihugu zirimo n’ikigo gishinzwe amahugurwa kikaba n’igicumbi cy’ubumenyi (CoESPU Vicenza) cyashinzwe na Carabinieri muri Werurwe 2005 nk’uko byari bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Butaliyani n’ibihugu bigize G-8.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version