Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwaganiriye Na Mozambique Ku Zindi Ngamba Zo  Guhashya Iterabwoba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Mozambique Ku Zindi Ngamba Zo  Guhashya Iterabwoba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2025 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Major General Emmy Ruvusha uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique yaganiriye n’umugaba w’ingabo z’iki gihugu ku zindi ngamba zikwiye mu guhashya abahakorera iterabwoba.

Hari mu nama ya 12 y’umutekano ihuriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique yaraye ibaye kuri wa Gatandatu tariki 1, Gashyantare, 2025 ibera  i Pemba.

Uruhande rwa Mozambique rwari ruyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo witwa Admiral Joaquim Mangrasse.

Abayitabiriye basobanuriwe uko umutekano uhagaze kugeza ubu n’ibikorwa bijyanye n’inshingano zihuriweho n’impande zombi, ndetse bashimangiye ko hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza abaturage mu buzima busanzwe.

Nubwo hari ibyakozwe ngo abakora iterabwoba bahashywe, abayobozi b’inzego z’umutekano bavuga ko hakiri ibisigisigi by’abo bagizi ba nabi bikwiye kurandurwa.

Maj Gen Ruvusha yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite ubushake bwo kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri abo bagikora ibikorwa by’iterabwoba.

Yemeza ko ari ngombwa gusenya ibisigisigi byabo bikigaragara bityo hakaboneka umutekano urambye.

Nyuma y’ibyo biganiro hakurikiyeho gusinya amasezerano yo gukomeza gukorana ngo iyo mitwe ihashywe burundu, Cabo Delgado itekane birambye.

TAGGED:AmasezeranofeaturedIntambaraIterabwobaMozambiqueRuvushaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR Yegukanye Igikombe Cy’Intwari Biyigoye
Next Article Inkomoko Yo Kwambara Ikanzu Yera Y’Abageni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?