Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia witwa Mohamed Ali Nafti batinda ku bibazo biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’uburyo Tunisia yakomeza gukorana na Kigali muri byinshi.
Nduhungirehe yanditse kuri X ati: ” Twaganiriye mubwira uko ibibazo by’umutekano muke uri mu Karere byifashe. Twanaganiriye uko twakomeza gufatanya mu zindi nzego”.
Akarere u Rwanda ruherereyemo kamaze igihe mu bibazo bya Politiki byatumye haduka intambara imaze igihe ihaca ibintu.
U Rwanda rukomeje gukora uko rushoboye ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti urambye.
Ni muri uwo mujyo rukorana n’ibindi bihugu harimo na Tunisia.
Iki gihugu kiri mu bifite ijambo rikomeye mu biherereye mu Majyaruguru ya Afurika.
Tunis ivuga ko izakomeza gukorana na Kigali mu nzego zirimo ishoramari, ubucuruzi, umutekano no mu zindi nzego.