Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Uganda Ari Mu Rwanda 

Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yari amaze igihe ateguje.

Mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba nibwo yageze i Kigali, yakirwa na mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

Muri Gashyantare 2025 nibwo Gen Muhoozi, yatangaje ko azasura u Rwanda.

Kuri X yaranditse ati:“Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

- Kwmamaza -

Yunzemo ko yamenyesheje abantu yise ‘bacu’ bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka.”

Muri gahunda y’uruzinduko rw’uyu musirikare, harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version