U Rwanda ‘Rwageze Aho’ Rugira Icyo Ruvuga Kubyo Rushinjwa Na Sosiyete Sivile Ya Centrafrique

Hashize Ibyumweru bibiri Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique yikomye u Rwanda ko ruri inyuma y’umushinga wa Perezida Toaudéra wo guhindura Itegeko nshinga kugira ngo azabone uko yiyamamariza manda ya gatatu.

Icyo gihe abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bavugaga ko bafite amakuru y’uko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo aziyamamarize manda ya gatatu.

Uyoboye iri Huriro witwa Jean-François Akandji-Kombé yabwiye RFI ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga n’amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe.

- Advertisement -

Abagize ririya Huriro bavuga ko ibyo amakuru abaha by’uko u Rwanda rushaka gufasha ubutegetsi bw’i Bangui bidakwiye kubera ko abaturage ba Centrafrique basanzwe bubaha u Rwanda bakarufata nk’igihugu cy’abavandimwe.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru bwa mbere twari twabajije  Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo icyo avuga kuri ibi bivugwa na Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique ariko ntiyadusubiza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda we yatubwiye ko atari mu Rwanda.

Bisa n’aho iyo umuntu atari mu Rwanda, inshingano zo kuvugira Urwego  azisiga mu Rwanda!

Icyo Minisitiri Dr Vincent Biruta abivugaho…

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko  u Rwanda rudashobora kwivanga muri politiki y’imbere muri Centrafrique.

Ati: “U Rwanda ntirushobora mu buryo ubwo ari bwose, kwivanga mu bibazo bya politiki by’imbere muri Repubulika ya Centrafrique. Kuba turi muri Repubulika ya Centrafrique biri mu rwego rufitanye isano n’ibyabaye mu mpera za 2020, ibibazo by’umutekano muke byari bibangamiye urugendo rw’amatora.”

Biruta avuga ko ingabo z’u Rwanda zidashobora ‘kuba hariya’ kugira ngo zishyigikire umuntu runaka, cyangwa zivange mu bibazo bya Plitiki y’imbere muri Repubulika ya Centrafrique.

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zikorera by’umwihariko i Bangui kandi inshingano zifite ‘atari’ ukurinda inzego n’abaturage ba Bangui na Repubulika ya Centrafrique, ‘ahubwo ari’ gutanga umusanzu mu rwego rwo kuvugurura inzego z’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique.

Sosiyete Sivile Muri Centrafrique Yikomye U Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version