U Rwanda Rwagiranye Amasezerano Y’Ubufatanye Bwa Politiki Na Ukraine

Mu rwego rwo gukomeza umurunga uranga umubano hagati y’u Rwanda na Ukraine, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga warwo Dr. Vincent Biruta yaganiriye na mugenzi we wa Ukraine witwa Dmytro Kuleba.

Kuleba yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Yakiriwe na Perezida Paul Kagame ariko asura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Biruta na Kuleba bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version