Ibibi Byo Kwizimba Mu Mugambo N’Ingaruka Zabyo

Abenshi mu basomyi ba Taarifa bazi inshuro imwe cyangwa nyinshi aho bitabiriye inama umuntu agatanga igitekerezo(cyiza) ariko kikaza kurambirana. Ibi biterwa no kwizimba mu magambo.

Kwizimba mu magambo ni iki? Biterwa n’iki kandi se ni iki wakora ngo ntibizakubeho cyangwa ngo ntuzabyongere?

Kwizimba mu magambo ni ubushobozi buke mu gutegura interuro zigusha ku ngingo. Zishobora kuba ari interuro zanditse cyangwa zivuzwe mu mbwirwaruhame.

Gukora interuro ivugitse neza, yanditse neza kandi iringaniye, biragora ariko birashoboka.

- Advertisement -

Kwizimba mu magambo bishobora kuba ku mwanditsi cyangwa se ku muntu utangiye igitekerezo mu ruhame.

Impamvu zibitera:

1.Kudategura

Hari Abanyarwanda babaza ibibazo cyangwa bagatanga ubwunganizi mu nama cyangwa ahandi bibaye ngombwa, batabanje gutegura ibitekerezo mu magambo make kandi yumvikana. Aha turavuga kubitegura ku rupapuro.

Kubaza utateguye neza ikibazo cyangwa igitekerezo bituma ubaza cyangwa utanga igitekerezo uko ubyumva.

Ubikora uhuzagurika, ntumenye amagambo ubanza, ntumenye ayo akurikizaho cyangwa ayo  urangirizeho igitekerezo cyangwa ikibazo cyawe.

Kudategura igitekerezo mu nyandiko ngo kize kuyobora amagambo avuga, bituma ‘uhinduka’ indondogozi.

2.Ubwoba no kutigirira ikizere

Hari ubwo umuntu aba yateguye neza igitekerezo cyangwa ikibazo, ariko mu mutima we akaba yumva  bituzuye.

Mu kumva ko bituzuye, niho hava kongeremo andi magambo cyangwa ibitekerezo bifite cyangwa bidafite aho bihuriye n’amagambo yateruriyeho.

Ubwoba butuma umuntu akomeza gushaka amagambo yo gusasira ayo yatangiriyeho, yibwira ko abo abwira bayahaye agaciro gake.

Niho uzumva umuntu avuga ati: ‘ Nk’uko nabivuze haruguru… Nigeze kubikomozaho haruguru, Ndabivugaho ariko simbitindaho…’

Ibi bituma atinda, abamwumva bagatangira kwijujuta kuko aba yabarambiye.

Kwijujuta kwabo kumugiraho ingaruka mu buryo bubiri kubera ko, ubwa mbere, bimwereka ko hari abo yabangamiye, ubwa kabiri, akarakazwa n’uko atisanzuye ngo byose abisuke hanze.

3.Kwikuza

Hari abantu bumva ko bafite ubumenyi bwinshi, ko iminota itanu, icumi…cyangwa iminota 30 idahagije ngo babwire abandi ibyo bazi byose.

Iyi myitwarire bamwe bashobora kwita ‘kwikuza’ ituma abateze amatwi bibaza kuri uwo muntu.

Abantu bafite iyi myitwarire muri bo baba bumva ko kubabuza kuvuga ibyo bafite byose, ari ukwihemukira kubera ko uwo muntu aba yibwira ko abo abwirwa bari buhombe ubwo bumenyi bwinshi yari yabateguriye.

Hari abo uzabona bajya kubaza ikibazo bakegura umuba w’impapuro cyangwa bajya gutanga ikiganiro bakabatura ibitabo birengagije ko umusangiza w’amagambo ashaka ko bitarenza iminota 30.

Gutegura ibintu bike bigusha ku ngingo ni ubuhanga bugirwa na bake ariko nabo babyitoje cyangwa babitojwe.

Ufite ubu bushobozi, agira amagambo aryoheye amatwi, abo abwira bakamwishimira.

Kwirinda kwizimba mu magambo ni umwitozo

Nk’uko ibika byabanje byabisobanuye, kwizimba mu magambo akenshi biterwa no kudategura neza igitekerezo cyangwa ikibazo.

Iyo umuntu yateze amatwi neza ibyavugiwe ahabereye inama, agafata ikaramu akandika ikibazo cye n’igitekerezo, bituma abaza adahuzagurika.

Ni umwitozo ufata igihe ariko ugirira akamaro umuntu cyane cyane iyo ari umuntu uri mu bo bita ‘abavuga rikijyana’.

Umuntu ufite icyubahiro aba agomba kuba abizi bityo akirinda icyatuma hari umwibazaho.

Bigaragara nabi iyo umuntu wambaye costume abantu batangiye kumwijujutira ngo abaraje mu nama, ngo imvura irakubye kubera ko atamenye aho igitekerezo cye cyarangiriye ahubwo agakomeza kukigarura cyangwa kugisasira nk’aho yagosoreraga mu rucaca.

Ubundi buryo bwafasha umuntu kwirinda iyo migirire ni ‘kubaha’ abo abwira, akumva ko n’ubwo ahagaze imbere yabo abagezaho ijambo, ariko nabo hari ibyo bazi.

Iyo bijyanye no  kubaza ikibazo, ubaza aba agomba kwirinda kukinjizamo ikindi bifitanye cyangwa bidafitanye isano.

Niyo icyo kibazo ashaka kongera mucyo yabanje kubaza byaba bifitanye isano, ni ngombwa ko areba niba iyo sano iziguye cyangwa itaziguye.

Ibintu byose bisaba gushyira mu gaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version