U Rwanda Rwahakanye Gukoresha Ikoranabuhanga Rya Pegasus Runeka Abaturage

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutigeze na rimwe rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus runeka abarutuye. Ngo ni ibivugwa ariko bidafite ishingiro.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu harimo na Amnestry International yigeze kuvuga u Rwanda rukoresha ririya koranabuhanga mu kumenya ibyo abatavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’abandi baganira hagati yabo.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yoherereje KT Press rivuga ko ibivugwa ko u Rwanda rwumvirije abantu barimo n’umukobwa wa Paul Rusesabagira witwa Carine Kanimba ari ibinyoma.

Minisitiri Biruta ati:“ Nta koranabuhanga ryitwa kuriya u Rwanda rufite, ntaryo rukoresha. Ibi kandi byigeze no kwemezwa n’Umukuru w’igihugu muri Ugushyingo 2019.”

- Advertisement -

Iri koranabuhanga Minisitiri Biruta avuga ko u Rwanda rudafite ubusanzwe ryahimbwe n’ikigo gikora iby’ikoranabuhanga rya gisirikare cyo muri Israel kitwa NSO.

Biruta avuga ko ibivugwa ko u Rwanda rufite ririya koranabuhanga ari ibikorwa bikorwa n’abashaka kurushiga icyasha kandi bamaze igihe babikora.

Ubwo Perezida Kagame yagiraga icyo avuga ku by’uko u Rwanda rufite ririya koranabuhanga abibajijwe n’umunyamakuru wa RFI icyo gihe hari tariki 09, Ugushyingo, 2019 yagize ati: “Yaba igihugu cyacu, yaba igihugu cyanyu…buri gihugu kigira uko gihiga abanzi bacyo, kigakurikirana uko bahanahana amakuru. Kuri twe rero kumenya ibyo abanzi bacu bavuga, aho baba babivugira hose… ni ibintu twahoze dukora mu bushobozi bwacu no mu burenganzira bwacu nk’uko bimeze no ku bindi bihugu byo ku isi.”

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yavuze ko bibaye byiza u Rwanda narwo rwabona iryo koranabuhanga ‘ariko akavuga yumvise ko rihenda.’

Uko iri koranabuhanga rikora…

Ikigo cya Israel gikora ibikoresho na gahunda by’ikoranabuhanga cyakoze uburyo(software) bita Pegasus, bufite ubushobozi bwo kumenya ibyo abantu baganira kuri telefoni zabo bakoresheje uburyo hafi ya bwose harimo na WhatsApp.

Pegasus

Iri koranabuhanga rishobora kwinjira muri telefoni yawe ubizi cyangwa utabizi bukamenya amakuru ahagije ayibitswemo.

Ryakozwe n’Ikigo kitwa NSO Group Technologies, kikaba ari ikigo gishinzwe gukora ibikoresho n’uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kwirinda ibitero bikoresha ikonabuhanga ryifashisha murandasi.

Pegasus ituma umuntu cyangwa ikigo runaka ashobora kumenya ibyo ijisho rya telefoni yawe( camera) rireba, ibyo micro yayo yafashe nk’amajwi ndetse na message, e-mails yakiriye n’aho nyiri telefoni aherereye.

Ukurikije ibitangazwa n’ikigo cy’Abarusiya gikora uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kurinda virus kwinjira muri mudasobwa kitwa Kaspersky ushobora kwanzura ko Pegasus igenzura byose biri muri telefoni y’umuntu.

Kaspersky ivuga ko umuntu wa mbere watumye abandi bamenya ko ririya koranabuhanga ririho ari umuturage wa Leta ziyunze z’Abarabu witwa Mahmed Mansoor, icyo gihe hari mu mwaka wa 2017.

Yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, nawe akaba yari ari mu bantu bumvirizwaga hifashishijwe Pegasus.

Mansoor amaze kubona ko hari e-mails nyinshi zamugeragaho akabona ko zishobora kuba zirimo virus, yagize amakenga ajya kubaza impuguke mu ikoranabuhanga ngo zimurebere ibyo ari byo.

Yagannye ikigo kitwa Citizen Lab hanyuma nacyo kifashisha ikindi kitwa Lookout ngo bifatanye kureba iby’izo emails, nyuma baza kubona ko zifitemo uburyo bwo kumenya amakuru y’uwo biherereje ziriya emails.

Nyuma nibwo baje guha ririya koranabuhanga izina Pegasus.

Ngiryo ikoranabuhanga ryakozwe na Israel rifite ubushobozi bwo kumenya ikiri muri telefoni yawe, ubizi cyangwa utabizi.

Rifite ubushobozi bukomeye k’uburyo rishobora kumenya ibiri muri telefoni z’amoko yose yaba ikoresha uburyo bwa Android cyangwa uburyo bwa iOS.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version