Perezida Wa Mali Bari Bamwiciye Mu Musigiti

Col Assimi Goïta umaze iminsi afashe ubutegetsi muri Mali yatewe n’abantu babiri bamusanze mu Musigiti uri mu Murwa mukuru Bamako bashaka kumwica Imana ikinga akaboko!

Ni amakuru atangajwe mu kanya gato na Reuters.  Bariya bantu baje bitwaje ibyuma bashaka kubimutera ariko abamurinda baratabara, bahita bamuvana muri uwo musigiti.

Col Assimi Goïta yari yagiye kwifatanya n’abandi Bayisilamu kuri uyu munsi mukuru w’igitambo witwa Eid al-Adha.

Urukiko rurinda Itegeko nshinga rwa Mali ruherutse kwemeza ko Col Assimi Goïta ari we uyobora igihugu muri iki gihe, akaba Perezida w’Inzibacyuho.

- Advertisement -

Byemejwe nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa Mali abayobozi ba gisirikare muri Mali, Bwana  Bah N’Daw  na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, babataye muri yombi.

Byabaye nyuma y’impinduka bari bamaze gukora mu bagize Guverinoma.

Icyo gihe abasirikare bitwaje imbunda babanje kujya mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe bamusaba kwemera bakajyana kwa Perezida N’Daw, bombi bahise bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, kiri hanze y’Umurwa mukuru Bamako nk’uko amakuru abyemeza.

Bafashwe nyuma y’amavugurura bari bamaze gukora muri Guverinoma, yatumye babiri mu itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi mu mwaka ushize basimburwa muri Minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano. Ni ibintu bitashimishije abasirikare bakuru bayoboye igihugu.

Icyo gihe hari amakuru yavugaga  ko mu batawe muri yombi harimo na Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucouré.

Ndaw na Ouane bari barahawe kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko y’abasivili.

Gusa icyo gihe  hakomeje kubaho impungenge ku kuba abasirikare bakomeje gufata imyanya ikomeye muri Guverinoma.

Abanyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’i Burengerazuba baherutse gushyiraho itsinda ryo kujya guhuza impande zitavuga rumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version