Melinda Yinjiye Mu Batunze Miliyari Z’Amadolari Nyuma Yo Gutandukana Na Bill Gates

Bill Gates na Melinda French Gates bagabanye imitungo nyuma yo guhabwa gatanya, uyu mugore ahita yinjira mu batunze miliyari z’amadolari mu gihe atabarwaga mu bakire. Harebwaga umugabo we gusa.

Bill na Melinda Gates baheruka gutangaza ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 27 babana, ndetse babyaranye abana batatu.

Inyandiko z’Urwego rugenzura isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika zigaragaza ko ikigo gihuriza hamwe ishoramari rya Bill Gates, Cascade Investment, ku wa 3 Gicurasi cyohereje ku mazina bwite ya Melinda, imigabane ifite agaciro ka miliyari $2.4.

Ni nawo munsi batangajeho ko bagiye gutandukana, mu buryo abantu benshi batatekerezaga.

- Advertisement -

Ibyo byahise bishyira umutungo bwite wa Melinda mu gaciro ka miliyari $2.4, ku wa Kabiri umutungo bwite wa Bill Gates uhita umanuka ugera kuri miliyari $128.1, uvuye kuri miliyari $130.4.

Ntabwo haratangazwa amasezerano bombi bagiranye, yashingiweho hatangwa iriya migabane.

Gusa uyu mugabo washinze uruganda rwa Microsoft aracyari uwa kane mu baherwe ba mbere ku isi.

Forbes yatangaje ko Melinda yahawe imigabane miliyoni 2.94 muri AutoNation n’imigabane miliyoni 14.1 muri Canadian National Railway Co., ifite agaciro ka miliyoni $309 na miliyari $1.5 nk’uko bikurikirana.

Bill kandi yahaye Melinda imigabane miliyoni 25.8 mu ruganda Coca-Cola Femsa rwo muri Mexico, ifite agaciro ka miliyoni $120; n’imigabane miliyoni 155.4 mu kigo cy’itangazamakuru Grupo Televisa SA nacyo cyo muri Mexico, ifite agaciro ka miliyoni $386.

Ntabwo bihagije ariko ngo Melinda aze mu bakire ba mbere ku isi mu bagore, kuko urutonde ruyobowe n’Umufaransakazi Françoise Bettencourt Meyers utunze miliyari $73.6, agakurikirwa na Alice Walton utunze $61.8, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari MacKenzie Scott utunze miliyari $53.

Mackenzie yabonye ubwo butunzi mu mazina ye amaze gutandukana na Jeff Bezos wari umugabo we – ari na we mukire wa mbere ku isi – bahita bagabana imitungo.

Bill wahoze ari nyiri Microsoft ku ijanisha ryo hejuru, igice kinini cy’imigabane yaje kugishyira muri Gates Foundation indi iragusishwa, ku buryo bibarwa ko mu mazina ye bwite asigaranye munsi ya 1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version