Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwahakanye Umugambi Wo Kwakira Abashaka Ubuhungiro Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

U Rwanda Rwahakanye Umugambi Wo Kwakira Abashaka Ubuhungiro Mu Bwongereza

admin
Last updated: 30 June 2021 2:14 pm
admin
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta gahunda ihari yo kujya yakira abantu bakeneye ubuhungiro mu Bwongereza, nk’uko bikomeje gutangazwa muri icyo gihugu. Ni gahunda bivugwa ko izanagirwamo uruhare na Denmark.

Ikinyamakuru The Times ku wa Mbere cyanditse ko Minisitiri w’umutekano Priti Patel agiye gutangiza umushinga w’itegeko, mu byo uteganya harimo ko Guverinoma izagira ikigo mu mahanga kizajya cyakira ndetse kigakurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Icyo gihe byatangajwe ko Patel yatangiye ibiganiro na Leta ya Denmark bijyanye no kuba basangira ikigo icyo gihugu kigiye kugira muri Afurika.

Byakunze kuvugwa ko icyo kigo cya Denmark kizaba kiri mu Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye Taarifa ko iyo gahunda ntayo ihari.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Twagirango tukumenyeshe ko ayo makuru atari yo.”

Iyo gahunda ihuzwa n’uko mu kwezi gushize(Gicurasi, 2021), Denmark yatoye itegeko ryemeza ko gusabayo ubuhungiro bizajya bibera hanze y’u Burayi.

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo muri icyo gihugu birimo na TV2 ya Leta, byatangaje ko u Rwanda na Denmark byemeranyije ko izajya yohereza mu Rwanda abantu basabayo ubuhungiro.

Byitiriwe amasezerano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Prof. Nshuti Manasseh na Minisitiri w’ubuhahirane mu iterambere muri Denmark Flemming Moller Mortensen na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, Mattias Tesfaye.

- Advertisement -

Baheruka mu ruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 26 na 28 Mata 2021.

Ni ingingo nubwo zitigeze zemezwa n’u Rwanda, zazamuye amajwi y’imiryango irimo Amnesty International. Umuyobozi wayo mu Burayi, Nils Muižnieks, yavuze ko Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho ngo ibohereze ahandi.

Iriya gahunda y’u Bwongereza nayo irimo kwamaganwa n’ubwo itaremezwa mu buryo ntakuka.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano abiri y’ubufatanye ajyanye n’impunzi n’abimukira n’ajyanye n’ibiganiro mu rwego rwa politiki.

Nta ngingo zirimo zo kwakira abakeneye ubuhungiro muri Denmark.

Yakomeje iti “Amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’abasaba ubuhungiro n’abimukira agamije kongerera imbaraga ibiganiro ku buryo bushya kandi burambye ku bibazo by’abimukira n’impunzi.”

“Denmark isanzwe itanga inkunga ku nkambi y’agateganyo ya Gashora. Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

Iriya nkambi ya Gashora yakirirwamo impunzi zituruka mu gihugu cya Libya, mu gihe haba hagishakishwa niba cyabona ikindi gihugu kizakira.

The Times yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ashishikajwe cyane n’iriya gahunda, nyuma y’uko muri uyu mwaka mu Bwongereza hinjiye yo abimukira 5,600 banyuze mu nyanja, bakoresheje ubwato butoya.

Gahunda nshya irimo gutekerezwaho ihuye n’iya Australia yamaze guhagarika abinjirayo basaba ubuhungiro banyuze inzira y’amazi, igashyira ibigo bikurikirana ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu bihugu by’abaturanyi birimo Papua New Guinea.

Minisitiri Priti Patel ashaka ko abasaba ubuhungiro bajya boherezwa mu bindi bihugu

U Rwanda Rwahakanye Ko Rwemeye Kwakira Abasaba Ubuhungiro Muri Denmark

TAGGED:Dr Vincent BirutafeaturedPriti Patelu Bwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhitira Yirukanywe Mu Bazahagararira U Rwanda Mu Mikino Olempike
Next Article Iyamuremye Woherejwe n’U Buholandi Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?