U Rwanda Rwahakanye Umugambi Wo Kwakira Abashaka Ubuhungiro Mu Bwongereza

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta gahunda ihari yo kujya yakira abantu bakeneye ubuhungiro mu Bwongereza, nk’uko bikomeje gutangazwa muri icyo gihugu. Ni gahunda bivugwa ko izanagirwamo uruhare na Denmark.

Ikinyamakuru The Times ku wa Mbere cyanditse ko Minisitiri w’umutekano Priti Patel agiye gutangiza umushinga w’itegeko, mu byo uteganya harimo ko Guverinoma izagira ikigo mu mahanga kizajya cyakira ndetse kigakurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Icyo gihe byatangajwe ko Patel yatangiye ibiganiro na Leta ya Denmark bijyanye no kuba basangira ikigo icyo gihugu kigiye kugira muri Afurika.

Byakunze kuvugwa ko icyo kigo cya Denmark kizaba kiri mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye Taarifa ko iyo gahunda ntayo ihari.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Twagirango tukumenyeshe ko ayo makuru atari yo.”

Iyo gahunda ihuzwa n’uko mu kwezi gushize(Gicurasi, 2021), Denmark yatoye itegeko ryemeza ko gusabayo ubuhungiro bizajya bibera hanze y’u Burayi.

Mu minsi ishize ibinyamakuru byo muri icyo gihugu birimo na TV2 ya Leta, byatangaje ko u Rwanda na Denmark byemeranyije ko izajya yohereza mu Rwanda abantu basabayo ubuhungiro.

Byitiriwe amasezerano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Prof. Nshuti Manasseh na Minisitiri w’ubuhahirane mu iterambere muri Denmark Flemming Moller Mortensen na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, Mattias Tesfaye.

Baheruka mu ruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki 26 na 28 Mata 2021.

Ni ingingo nubwo zitigeze zemezwa n’u Rwanda, zazamuye amajwi y’imiryango irimo Amnesty International. Umuyobozi wayo mu Burayi, Nils Muižnieks, yavuze ko Denmark idakwiye kubuza uburenganzira abayihungiyeho ngo ibohereze ahandi.

Iriya gahunda y’u Bwongereza nayo irimo kwamaganwa n’ubwo itaremezwa mu buryo ntakuka.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano abiri y’ubufatanye ajyanye n’impunzi n’abimukira n’ajyanye n’ibiganiro mu rwego rwa politiki.

Nta ngingo zirimo zo kwakira abakeneye ubuhungiro muri Denmark.

Yakomeje iti “Amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’abasaba ubuhungiro n’abimukira agamije kongerera imbaraga ibiganiro ku buryo bushya kandi burambye ku bibazo by’abimukira n’impunzi.”

“Denmark isanzwe itanga inkunga ku nkambi y’agateganyo ya Gashora. Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

Iriya nkambi ya Gashora yakirirwamo impunzi zituruka mu gihugu cya Libya, mu gihe haba hagishakishwa niba cyabona ikindi gihugu kizakira.

The Times yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ashishikajwe cyane n’iriya gahunda, nyuma y’uko muri uyu mwaka mu Bwongereza hinjiye yo abimukira 5,600 banyuze mu nyanja, bakoresheje ubwato butoya.

Gahunda nshya irimo gutekerezwaho ihuye n’iya Australia yamaze guhagarika abinjirayo basaba ubuhungiro banyuze inzira y’amazi, igashyira ibigo bikurikirana ibijyanye n’abinjira n’abasohoka mu bihugu by’abaturanyi birimo Papua New Guinea.

Minisitiri Priti Patel ashaka ko abasaba ubuhungiro bajya boherezwa mu bindi bihugu

U Rwanda Rwahakanye Ko Rwemeye Kwakira Abasaba Ubuhungiro Muri Denmark

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version