Iyamuremye Woherejwe n’U Buholandi Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25

Urukiko Rukuru – urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi – rwahanishije igifungo cy’imyaka 25 Iyamuremye Jean Claude nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside.

Ubwo yatangazaga icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Gatatu, umucamanza yavuze ko habayeho impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba yarakoze kiriya cyaha cya Jenoside afite imyaka 19 no kuba hari ubuhamya ko hari imiryango yarokoye.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi mu 2016, aburana ahakana ibyaha, avuga ko atari kwica Abatutsi kandi nyina ari we.

Urukiko ariko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya byatanzwe, rusanga yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo nderabuzima cya Kicukiro n’i Nyanza ya Kicukiro.

Ntabwo Iyamuremye yahise atangaza niba azajurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version