Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye u Rwanda miliyoni Є 20 zo gukomeza guhangana n’inyeshyamba zazengereje Cabo Delgado muri Mozambique.
Itangazo rivuga kuri iyi nkunga, ryemeza ko izakoreshwa cyane mu kubona ibikoresho byihariye no kwishyura ikiguzi cyose kijyanye n’ibikorwa byo gutwara ingabo z’u Rwanda zijya muri Mozambique kurwanya iterabwoba.
Kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 ingabo z’u Rwanda na Polisi bagiye muri Mozambique muri iriya Ntara guhangana na bariya barwanyi.
Kugeza ubu hamaze koherezwayo abantu bagera ku 5,000.
Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, yavuze ko iyi nkunga izafasha ingabo z’u Rwanda kuko kuva zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zatanze umusaruro mu kugarura amahoro.
Borell ati: “Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye no kuba inkingi ya mwamba cyane cyane nyuma y’uko ingabo zari mu butumwa bwa SAMIM ziherutse kuva muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni gihamya y’ubushake bw’Ubumwe bw’Uburayi mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byayo”.
Josep Borrell yagaragaje kandi biri no muri gahunda ihuriweho n’Isi mu kurwanya iterabwoba, ndetse no mu nyungu z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu karere.
Aya mafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro cyizwi nka European Peace Facility.