Icyizere Ni Cyose Ko u Rwanda Ruzakira Formula 1

Formula 1

Ukurikije aho ibiganiro byo kwakira iri rushanwa mpuzamahanga bigeze, ushobora kwemeza ko niba nta gihindutse mu mwaka wa 2028, u Rwanda ruzakira irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka bita Formula 1.

Ruzaba rubaye igihugu cya mbere cya Afurika gikiniwemo iyi mikino guhera mu mwaka wa 1993.

Gukinira iri rushanwa mu Rwanda bizatuma icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Formula 1 cy’uko igihugu cyo muri Afurika nacyo cyaryakira gisubizwa.

Mu bihe bitandukanye, hari ibiganiro byabereye mu Rwanda bihuje impande zirebwa naryo ngo zirebe uko ryategurwa n’ahantu ryazabera.

- Kwmamaza -

Ndetse hari itsinda ryo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ryashyizweho ngo ritunganye inyigo yazatuma iri rushanwa ribera mu Rwanda.

Umwe mu bantu bakomeye ku isi bashyigikiye ko iri rushanwa ryabera mu Rwanda ni Umwongereza Lewis Hamilton n’Umuyobozi mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali.

Umuyobozi wa Formula 1 yigeze kubwira itangazamakuru ati: “Dufite amakuru tuzabatangariza vuba bigendanye n’aho amasiganwa azakomeza kuzenguruka i Burayi, ariko ahantu hashya ho tuzahamenya nyuma koko dufite henshi badusaba kwakira.”

Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka (FIA), riri kwitegura Inteko Rusange n’umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2024, byombi bikazabera i Kigali mu kwezi gutaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version