Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwahungishije Abadipolomate Babaga i Bukavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwahungishije Abadipolomate Babaga i Bukavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 February 2025 4:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bisi yari ibatwaye yashikirwaga inzira na Polisi y'u Rwanda
SHARE

Polisi y’u Rwanda yahungishije abadipolomate b’Umuryango w’Abibumbye babaga mu Mujyi wa Bukavu uri muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba uri hafi kugerwamo n’abarwanyi ba M23.

Abo barwanyi bari baherutse no gufata Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abadipolomate bahungishirijwe mu Rwanda bavuye i Bukavu ni abantu 50 baje muri bisi nini yari ifite ivatiri ya Polisi y’u Rwanda yagendaga ibashakira inzira.

Mu Cyumweru gishize nabwo abakozi ba UN babarirwa mu ijana bahungirishijwe mu Rwanda bazanywe na bisi za RITCO.

Bagejejwe i Kigali bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo koherezwa muri hoteli aho bagombaga kuruhukira mbere yo kumenyeshwa icyagombaga gukurikiraho.

Si bo gusa u Rwanda rwakiriye kuko hari n’ingabo za DRC zaruhungiyeho nyuma zikurikirwa n’abacanshuro bo muri Romania bahaciye mbere yo kujya i Kigali aho bavuye bataha iwabo.

Bari bamaze igihe baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho bari baragiye kurwana ku ruhande rw’ingabo z’iki gihugu.

Amakuru aravuga ko abarwanyi ba M23 bakomereje gusatira umujyi wa Bukavu ngo bahirukane ingabo za DRC ndetse n’iz’u Burundi zaje kuzifasha.

TAGGED:AbadipolomateAbanyarwandaBukavufeaturedGomaIntambaraM23PolisiRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Afurika Y’Epfo Yari Yarateguranye Na FDLR Gutera u Rwanda
Next Article Kagame Avuga Ko Abanyarwanda Ari Bo Ba Mbere Bagomba Kwirindira Umutekano 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?