Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakiriye Icyiciro Cya Nyuma cy’Inguzanyo Ya Miliyoni $91 Zo Kurwanya Imirire Mibi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

U Rwanda Rwakiriye Icyiciro Cya Nyuma cy’Inguzanyo Ya Miliyoni $91 Zo Kurwanya Imirire Mibi

admin
Last updated: 02 November 2021 3:33 pm
admin
Share
SHARE

Leta y’u Buyapani binyuze mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $27 (miliyari zisaga 27 Frw), zizifashishwa mu mushinga wo guteza imbere imirire binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iyi nguzanyo yatanzwe ku wa 29 Ukwakira 2021 ni igice cya nyuma cy’inguzanyo ya miliyoni $91 u Buyapani bwemereye u Rwanda, ariko itangwa mu byiciro bitatu.

Mu cyiciro cya mbere cyatanzwe mu Ukuboza 2019 u Rwanda rwahawe miliyoni $36 zingana na 40% by’inguzanyo yose, icyiciro cya kabiri gitangwa muri Nyakanga 2020 kingana na miliyoni $28.

Miliyoni $27 u Rwanda rwahawe ku wa 29 Ukwakira 2021 ni icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma.

Iyo nguzanyo yose hamwe ihwanye na miliyari 10 z’ama-Yen akoreshwa mu Buyapani, ni ukuvuga miliyoni $91 (miliyari 91 Frw).

Ni amafaranga agomba gukoreshwa mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Ikigo gishinzwe imikurire y’abana (NCDA) n‘Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC).

Ni umushinga wagenewe uturere 12 dufite imibare iri hejuru y’igwingira mu bana, turimo  Rutsiro, Rubavu, Burera, Nyaruguru, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Gakenke, Gisagara, Gicumbi, Musanze na Ngoma.

Imibare iheruka kugaragaza ko mu myaka itanu ishize, umubare w’abana bagwingiye kubera imirire mibi wagabanyutseho 5%, bava kuri 38% babarurwaga mu 2015 bakara kuri 33% mu 2020.

Iyi nguzanyo y’igihe kirekire izishyurwa mu myaka 40, ku nyungu ya 0,01%.

 

 

TAGGED:featuredInguzanyoJICAKugwingira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article No Mu Bihe Bigoye Ubukungu Bw’U Rwanda Bwihagazeho
Next Article ‘Ikigo Yahoo! ’ Cyahagaritse Burundu Gukorera Mu Bushinwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?