U Rwanda Rwakiriye Icyiciro Cya Nyuma cy’Inguzanyo Ya Miliyoni $91 Zo Kurwanya Imirire Mibi

Leta y’u Buyapani binyuze mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $27 (miliyari zisaga 27 Frw), zizifashishwa mu mushinga wo guteza imbere imirire binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iyi nguzanyo yatanzwe ku wa 29 Ukwakira 2021 ni igice cya nyuma cy’inguzanyo ya miliyoni $91 u Buyapani bwemereye u Rwanda, ariko itangwa mu byiciro bitatu.

Mu cyiciro cya mbere cyatanzwe mu Ukuboza 2019 u Rwanda rwahawe miliyoni $36 zingana na 40% by’inguzanyo yose, icyiciro cya kabiri gitangwa muri Nyakanga 2020 kingana na miliyoni $28.

Miliyoni $27 u Rwanda rwahawe ku wa 29 Ukwakira 2021 ni icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma.

- Advertisement -

Iyo nguzanyo yose hamwe ihwanye na miliyari 10 z’ama-Yen akoreshwa mu Buyapani, ni ukuvuga miliyoni $91 (miliyari 91 Frw).

Ni amafaranga agomba gukoreshwa mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Ikigo gishinzwe imikurire y’abana (NCDA) n‘Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC).

Ni umushinga wagenewe uturere 12 dufite imibare iri hejuru y’igwingira mu bana, turimo  Rutsiro, Rubavu, Burera, Nyaruguru, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Gakenke, Gisagara, Gicumbi, Musanze na Ngoma.

Imibare iheruka kugaragaza ko mu myaka itanu ishize, umubare w’abana bagwingiye kubera imirire mibi wagabanyutseho 5%, bava kuri 38% babarurwaga mu 2015 bakara kuri 33% mu 2020.

Iyi nguzanyo y’igihe kirekire izishyurwa mu myaka 40, ku nyungu ya 0,01%.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version