‘Ikigo Yahoo! ’ Cyahagaritse Burundu Gukorera Mu Bushinwa

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’itumanaho mu guhanahana amakuru kitwa Yahoo! cyatangaje ko gihagaritse burundu gukorera mu Bushinwa. Impamvu ni uko ngo Leta y’u Bushinwa ituma kiriya kigo kitinyagambura mu mikorere.

Icyemezo cya Yahoo! kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 01, Ugushyingo, 2021.

Nta Mushinwa uzongera kubona serivisi za Yahoo!.

Ibi ariko bihombya Abanyamerika kurusha uko bihombya Abashinwa kuko bo basanzwe barashyizeho imbuga nkoranyambaga zabo bihimbiye.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Yahoo! bwashimiye abakiliya babo b’Abashinwa kubera ubufatanye baberetse mu gihe cyose bamaranye.

Microsoft nayo iherutse gukura ibiro byayo mu Bushinwa ndetse na Linkedlin nayo ni uko.

Linkedin yavuze ko gukorana n’u Bushinwa ari ugushinyiriza kandi ngo ikibi kurushaho ni uko Leta y’u Bushinwa itihanganira abaturage bayo ngo bisanzure mu mikoreshereze ya murandasi.

Yahoo mu Bushinwa yari isigaye itanga amakuru ku iteganyagihe no ku byerekeye amakuru y’ibibera i Burayi no muri Amerika.

Yatangiye gukorera mu Bushinwa mu mwaka wa 1998, mu mwaka wa 2012 Yahoo yagiranye amasezerano na Alibaba Group kugira ngo iyifashe mu kwishyuza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amasezerano y’imikoranire yatumye Alibaba ihinduka nyiri Yahoo! ishami ry’u Bushinwa mu gihe cy’imyaka ine.

Yahoo! ishami ry’u Bushinwa yakomeje no gutanga serivisi zo kuri email no gushakisha amakuru kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo izi serivisi zafungaga hagasigara ziriya zaraye zifunze.

Yahoo! ni ikigo cy’itumanaho cy’Abanyamerika cyatangiriye gukorera muri California mu mwaka wa 1994 ishinzwe na

Jerry Young na David Filo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version