U Rwanda Rwakiriye Izindi Nkingo Za Marburg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC, cyaraye gitangaje ko kuri uyu wa Mbere taliki 07, Ukwakira, hari izindi nkingo 700 zaraye zigeze mu Rwanda.

Ku Cyumweru Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yari yabwiye itangazamakuru ko hari izindi nkingo zingana na ziriya zari zarageze mu Rwanda mbere kugira ngo zihabwe abugarijwe na Marburg kurusha abandi.

Abo ni abaganga n’abandi bahura n’abarwayi kenshi.

Abantu umunani bamaze gukira Marburg mu gihe abarenga 56 bamaze kuyandura.

Uko byiriwe kuwa Mbere taliki 07 Ukwakira, 2024.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Nsanzimana Sabin asaba abaturage kudakuka umutima kubera Marburg, akemeza ko u Rwanda ruzayihashya bidatinze.

Ikigo Sabin’ Vaccine Institute ni cyo gikora izo nkingo, kikaba icyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

U Rwanda ruri no gukorana n’ibigo bitanga ibikoresho bikoreshwa mu gupima Marburg kugira ngo rubibone birufashe gupima abantu benshi mu gihe gito.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version