Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwakuyeho Impungenge Ku Byago Nyiragongo Yateza Mu Kivu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwakuyeho Impungenge Ku Byago Nyiragongo Yateza Mu Kivu

admin
Last updated: 01 June 2021 4:58 am
admin
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyatangaje ko nta kigaragaza ko Nyiragongo yaba ishaka kongera kuruka cyangwa ko ishobora guteza ibyago mu Kiyaga cya Kivu, mu gihe Repubulika ya Demokarasi yamaze kwimura abaturage benshi mu Mujyi wa Goma.

Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi abaturage benshi barahunga, nyuma baza kugenda basubira mu byabo.

Ibintu byahinduye isura ubwo ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko abatuye igice kimwe cy’Umujyi wa Goma bimuka bwangu, kubera ko kiriya kirunga gishobora kongera kuruka mu gihe gito.

Kubera imitingito yari ikomeje kuba, Guverineri Lieutenant-Général Constant Ndima yatangaje ko ubutaka bwasadutse cyane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Aati “Ntabwo umuntu yabura kuvuga ko hashobora kuba iruka ribera ku butaka cyangwa munsi y’ikiyaga.”

Ibice byasabwe kwimuka bwangu harimo Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Bujovu, Kahembe, Mikeno, Mapendo, Murara na Les Volcans.

Perezida Félix Tshisekedi ku wa Gatandatu we yavuze ko atifuza ko abaturage bihutira gusubira mu byabo mu mujyi wa Goma, kubera ko impungenge zitararangira.

Ati “Nubwo haba hasigaye 1% by’impungenge, ntabwo nifuza ko bahita basubira i Goma. Ntabwo umuntu yamenya ibishobora kuba. Hariya hari ikiyaga kirimo imyuka myinshi, kiramutse gihuye n’ariya mazuku, mwibaze ibyago bishobora kubaho.”

U Rwanda rwabibonye ukundi

- Advertisement -

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr Twagirashema Ivan, yavuze ko imitingo yacogoye kuko yatangiye iri ku kigero (magnitude) cya gatanu, ubu myinshi isigaye ku kigero cya kabiri.

Yavuze ko hagendewe ku bipimo bishya, nta kigaragaza ko Nyiragongo yaba ishobora kongera guhita iruka.

Yakomeje ati “Ejo hari drones zoherejwe hejuru y’ikirunga, hari indege ziguruka zikaba zireba, bakanapima, ubu kugera mu ndiba y’ikirunga ahagaragara, nta ariya mazi arimo. Kugira ngo rero azazamuke umunsi umwe yongere ahite anaruka, ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Nyiragongo yaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ku buryo byafashe indi myaka 19 ngo yongere.

Gusa mu gihe abahanga bavugaga ko hasigaye imyaka mike ngo yongere kuruka, bashidutse isutse amazuku ku gice kimwe cya Goma.

Indi ngingo yagarutseho ni iyakomeje kuvugwa ko Nyiragongo ishobora kurukira munsi y’ubutaka bigatunguka mu Kiyaga cya Kivu, bigateza impanuka zikomeye kubera imyuka irimo, nka Gaz Methane ikomeje kubyazwamo amashanyarazi.

Dr Twagirashema yavuze ko nta mpungenge abaturage bakwiye gukomeza kugira, kubera ko ubwo kiriya kirunga cyarukaga mu 2002 cyasenye igice cy’umujyi wa Goma, amazuku yinjira mu Kivu.

Yakomeje ati “Ikiyaga cya Kivu gifite uburebure bwa metero 480 – ni ukuvuga aharehare hashoboka – yageze [amazuku] muri metero 100, uko guturika ntabwo kwigeze kubaho.”

“Uyu mwaka nibwo bivuzwe cyane, bisakujwe cyane, kubera imbuga nkoranyambaga n’ababa bashaka gutanga inkuru za byashyushye…”

Yavuze ko ariko ibyo bidakuraho ko bishoboka, ariko ko ngo byasaba impamvu nyinshi.

Dr Twagirashema yakomeje ati “Aho byaba biremereye ni igihe Nyiragongo yaruka igasenya umujyi wa Goma n’igice cya Rubavu, ikamena, ibyo imennye byose bikagenda bikajya mu Kivu ariko ntibigarukire kuri za metero ijana, ahubwo bikajya mu nda ya Kivu.”

Icyo gihe kandi ngo byasaba ko ya mazuku yuzura mu nda y’ikiyaga uko yakabaye.

Yakomeje ati “Kugeza uyu munsi kuko bitari byabaho, abantu baba babifitiye ubwoba nibyo, ariko nanone ibyago by’uko byabaho, bikaba uko abantu babitekereza n’uburyo babivuga, ntabwo ari ibintu bishobora kuba mu gitondo kimwe ngo usange ikirunga cyarutse, cyujuje hariya noneho ngo gaz yo mu Kivu yasohotse.”

Yanagarutse ku myotsi abantu bamwe bakomeza kwibaza ikomeza kuva muri Nyiragongo, ku buryo yatera bamwe impungenge.

Ni imyuka izwi nka Hydrogen Sulfide (H2S) and carbon dioxide (CO2). Ni imyuka ngo buri gihe iba izamuka, ku buryo ntaho ihuriye no kuruka kw’ikirunga.

Dr Twagirashema yakomeje ati “Umubare w’amatoni azamuka y’uwo mwuka ujya mu kirere asohorwa na Nyiragongo ku mwaka, ungana n’ayo ibihugu by’i Burayi ubishyize hamwe, mu nganda zabyo zohereza mu kirere. Kiriya kirunga ari cyo cyonyine.”

“Ni ibintu bihoraho ntabwo ari ibintu bisohoka kuko cyarutse, iyo kirutse kiba ari nko kwiruhura, kiba kiremerewe kigomba kwiruhura kigasohora ibintu bimwe na bimwe.”

Abaturage bo bakomeje gutaha

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko nubwo Leta ya Congo itarabwira abaturage ngo basubire mu byabo, hari benshi bamaze kubona ko nta kibazo gikomeye kigihari, bagataha.

Mu basaga ibihugu 14 bari barahungiye mu Rwanda, kuri iki Cyumweru mu Rwanda haraye abaturage 1482.

Bahawe amazi, ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku, ndetse hashyizweho akamodoka gashobora kubafasha gushyira umuriro muri telefoni no kogosha ababishaka.

Kayumba yakomeje ati “Ubuzima burimo buragaruka ku buryo twumva bafite umutekano hariya Busasamana, bibaye ngombwa ko bahamara ibindi byumweru bibiri cyangwa ukwezi, Leta y’u Rwanda irakomeza ibafashe.”

Mu gihe hashize iminsi icyenda hacyumvikana imitingito, mu 2002 byafashe iminsi 14 ngo imitingito ihagarare.

Soma: Ubuzima bwatangiye kugaruka i Rubavu, amakenga ni yose

Dr Twagirashema Ivan avuga ko nta mpungenge zikomeye zishingiye kuri Nyiragongo zihari
TAGGED:Dr Twagirashema IvanfeaturedImitingitoNyiragongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karasira Aimable Yatawe Muri Yombi
Next Article Kwiyakira Mu Bukwe N’Imikino Y’Amahirwe Byakomorewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?