Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwamaganye Amerika Ishinja RDF Kurasa i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwamaganye Amerika Ishinja RDF Kurasa i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2024 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yolande Makolo yanyomoje ibyatangajwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko RDF ifatanyije na M23 aribo baraye barashe i Goma ibisasu byahitanye benshi barimo n’impunzi z’ahitwa Mugunga.

Kuri uyu wa  Gatanu taliki 03, Gicurasi, 2024 nibwo amakuru y’iraswa ry’ibi bisasu byahitanye abaturage bivugwa ko bagera kuri 11 yatangajwe.

Icyakora indi mibare yo ivuga ko haguye abantu icyenda kandi abenshi muri bo ni abana n’abagore.

Hari mu masaha ashyira igicamunsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga  ubwo ingabo za RDC zari zihanganye n’abarwanyi ba M23 bagenzura imisozi ikikije Umujyi wa Sake mu bilometero bigera kuri 20 ujya i Goma.

Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller yahise atangaza ko kiriya gisasu cyavuye mu birindiro M23 isangiye n’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Miller ati: “ Amerika yamaganye bikomeye igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23 cyagabwe  ku nkambi y’abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z’abagera ku icyenda n’inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n’abana”.

Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller

Nta gihe kinini cyatambutse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo nawe atangaza ko ibyo Amerika ivuga nta kuri kubirimo.

Kuri X yanditse ati: “ Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo”.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n’Ingabo za RDC, FARDC.

Ati: “Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo bifashwa na FARDC”.

This is ridiculous Matthew, how do you come to this absurd conclusion? The RDF, a professional army, would never attack an IDP camp. Look to the lawless FDLR & Wazalendo supported by the FARDC, for this kind of atrocity. https://t.co/vtyawZLxBp

— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) May 4, 2024

Bintou Keita uyobora ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wawo, yamaganye iki gitero ariko ntiyagira uruhande atangaza ko ari rwo rwarashe kiriya gisasu.

Yasabye ubuyobozi bwa DRC ko abakigizemo uruhare babihanirwa.

Umuryango w’abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières, MSF, wanenze icyemezo FARDC yafashe cyo gushyira imbunda mu baturage hagati; by’umwihariko mu nkambi z’impunzi.

Kuri MSF, iki ni ikibazo kuko gukora ibintu nk’ibyo mu gihe cy’intambara biba ari ugushyira abasivile mu kaga.

TAGGED:AbagangaAmerikafeaturedIbisasuM23MakoloRDFRwandaYolande
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Basabwe Kudatererana Abafite Uburwayi Bwo Mu Mutwe
Next Article Amafoto: Ambulance Y’Ibitaro Bya Remera Rukoma Yarohamye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?