Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwamaganye Ibihano Amerika Yafatiye Kabarebe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwamaganye Ibihano Amerika Yafatiye Kabarebe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2025 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki 20, Gashyantare, 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe ibihano mu rwego rw’ubukungu.

Uyu muyobozi wahoze ari n’umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda mu gihe kirekire asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Amerika ivuga ko James Kabarebe ari umuhuza wa M23 na Leta y’u Rwanda, bityo ihita imufatira ibihano.

Leta y’u Rwanda, binyuze mu muvugizi wayo Madamu Yolande Makolo, yatangaje ko ibyo bihano bidakwiye kandi ntaho bishingiye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Makolo yagize ati: “Ibihano nta shingiro bifite. Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere gashyira mu kugera ku gisubizo cya politike cyo kugarura amahoro muri aka Karere aho kuzikoma mu nkokora”.

Kuri Makolo, ibihano ntibishobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Yemeza ko iyo ibihano biza biba umuti mwiza w’ibibazo bya kiriya gihugu, ubu kiba gitekanye.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko ibibera muri DRC ari ikibazo kiri hagati y’abayobozi b’abayoborwa.

Kuba abagize M23 ari bamwe mu basanzwe batuye muri DRC, bakavuga ko bahejwe mu buzima bw’igihugu cyabo, nibyo byatumye begura intwaro barasana na Leta ya Kinshasa.

- Advertisement -

Abayobozi ba M23 barimo n’Umuvigizi wayo Lawrence Kanyuka nibo babyemeza batyo  kandi uyu nawe yafatiwe ibihano na Amerika.

U Rwanda ruvuga rushize amanga ko rwashyizeho ubwirinzi ku mupaka warwo na DRC kuko hari abanzi barwo icumbikiye bagize umutwe wa FDLR .

Ruvuga ko bafite intego yo kurutera no gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi basize bakoze mu mwaka wa 1994.

Perezida Paul Kagame avuga ko nta yandi mahitamo Abanyarwanda bafite atari ayo kwirindira umutekano.

TAGGED:AmerikafeaturedGuverinomaibihanoKabarebeKagameMakoloRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yakiriye Imirambo Y’Abaturage Bayo Bari Barashimuswe Na Hamas
Next Article Hamas Yahaye Israel Umurambo Utari Uw’Umuturage Wayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?