U Rwanda Rwarengeje 10% by’Abakingiwe Byuzuye COVID-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryashimye uburyo u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gukingira COVID-19, aho rumaze gukingira byuzuye 10% by’abaturage bose.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri abaturarwanda bari bamaze guhabwa inkingo ebyiri aho ziteganywa bari 1,416,794, mu gihe abamaze guhabwa urukingo rumwe ari 1,897,593.

Muri Gucurasi Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ibihugu nibura gukingira 10% by’abaturage kugeza mu mpera za Nzeri 2021, 40% kugeza mu mpera z’Ukuboza na 70% kugeza hagati mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi wa WHO mu Rwanda Dr Salla Ndoungou Ba yatangaje ati “Nshimishijwe cyane n’iyi ntambwe ikomeye yatewe. URwanda rwabaye icyitegererezo muri iyi gahunda kuva rwatangira gukingira muri Werurwe.”

- Advertisement -

“Nshimye cyane Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ku mbaraga bashyize mu kurinda COVID-19 abaturage b’u Rwanda.”

Biteganywa ko gukingira 10% biha ubwirinzi abari mu byago byo kuzahazwa cyane na COVID-19, naho 40% hakaba hamaze gukingirwa abari mu byago byinshi byo kwandura, mu gihe gukingira 70% by’abaturage byitezweho gufungura ibikorwa byinshi by’ubukungu, ubuzima bugasubira ku murongo.

U Rwanda rumaze kwakira inkingo miliyoni 3.4 za COVID-19, harimo miliyoni 1.1 zabonetse binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX, 108 000 ziboneka muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AVAT) naho miliyoni 2.1 ziboneka mu bundi buryo harimo n’izaguzwe na leta.

Muri izo nkingo hamaze gutangwa izigera muri miliyoni 3.3, zimaze gukingira byuzuye abaturage 10% by’abaturarwanda babarirwa muri miliyoni 13.

U Rwanda ruri mu bihugu bike bikataje muri gahunda y’ikingira muri Afurika, aho mu bihugu byose bigize uyu mugabane hamaze gukingirwa abaturage miliyoni 54, bangana na 4% by’abawutuye bose.

U Rwanda rwihaye intego yo gukingira hejuru ya 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira, na 60% mbere y’uko umwaka wa 2022 ugera ku musozo.

Mu gihe ibihugu bikennye bikomeje kugorwa no kubona inkingo, ko nibura 75% by’inkingo zimaze gukorwa zagiye mu bihugu 10 bikize kurusha ibindi.

Byatumye bikingira abaturage benshi kurusha ahandi, ku buryo byatangiye no gutanga urukingo rwa gatatu rwo gukaza ubwirinzi bw’umubiri ruzwi nka ‘booster shot’.

Bibarwa ko ibyo bihugu nibura bifite inkingo miliyari 1.2 za COVID-19, zirenga ku zo bikeneye.

Mu gihe abaturage bamwe babyo ahubwo banga kwikingiza, abasesenguzi bavuga ko mu gihe izo nkingo zaba zidasaranganyijwe ibihugu bizikeneye cyane mu mezi abiri ari imbere, kimwe cya gatanu cyazo, ni ukuvuga inkingo miliyoni 241 zishobora kurenza igihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version