Utwara Ambulance Ya CHUK Afungiye Kwiyitirira Polisi Akaka Ruswa Abakoze Impanuka

Mu minsi ishize Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Rutaganda, ivuga ko yamutaye muri yombi nyuma y’amakuru y’uko yiyitaga Komanda wa Polisi ukora mu  by’umutekano w’umuhanda akaka abashoferi bakoze impanuka amafaranga avuga ko ari ayo kuzabafasha kubakurikiranira ikibazo.

Uyu mugabo witwa Rutaganda we avuga ko atigeze yaka bariya bantu amafaranga, ahubwo ngo yabatse nomero zabo ngo azababaze uko bamerewe.

Yemera ko icyo umutimana we umuciraho urubanza ari uko hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money ariko ntiyayabasubiza.

Ati: “ Mu by’ukuri iki nicyo nicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.”

- Advertisement -

Rutaganda avuga ko atari asanzwe aziranye na bariya bantu, ariko ngo yabatse nomero zabo za telefoni agamije kuzakomeza kubabaza uko babayeho nyuma yo kubasanga bakoze impanuka.

Mu bantu batatu yiyemerera ko bamwoherereje amafaranga avuga ko agera ku Frw 150.000, Polisi yari yazanye abantu babiri, umwe w’umumotari, undi akaba umushoferi usanzwe.

Umumotari yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yamwatse nomero amubwira ko ari umupolisi ushobora kumugira mu kibazo cy’impanuka kigacyemuka.

Ngo yamwijeje ko hadacyenewe amafaranga menshi ko niyo byaba Frw 50 000 yayamuha bigacyemuka, undi amusubiza ko ntayo yabona, bakomeje guciririkanya kugeza ubwo bemeranyije ku Frw 15 000.

Motari yarayamuhaye undi aramuhamagara ngo amusange ku Muhima amwereke uko ibintu byacyemuka neza, undi ajyayo ariko aramutegereza ikirari kiruma!

Yabonye ijoro riguye, aritahira, ataha yijujutira ko bamutekeye umutwe.

Undi mugabo mukuru w’umushoferi nawe uvuga ko yatekewe umutwe n’uriya mugabo usanzwe utwara imbangukiragutabara ya CHUK yavuze ko yamenyanye n’uriya mugabo ubwo yamusangaga amaze kugonga umuntu.

Yari asanzwe ari umushoferi wa Ambulance

Yavuze ko nyuma yaje guhamagarwa na nomero atazi( ni iy’uwo mugabo uvugwaho ubutekamutwe) nyirayo amubwira ko amuzi ariko we atamuzi bityo ko amuhamagaye agira ngo amubwire ko ari umurwaza w’uwagonzwe, bityo ko yamuha Frw 100 000 byo kwita ku nkomere.

Uwatekewe umutwe yabwiye itangazamakuru ati: “ Namuhaye ariya mafaranga ngira ngo ntabare uwo wari wakomeretse kuko kuri njye numvaga gutabara uwo nagize uruhare mu byago bye nta kibazo kirimo. Natangajwe n’uko yari umutekamutwe.”

Polisi iti:” Abantu bace akenge, bagire amakenga”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagihubuka bagaha abandi amafaranga batazi mu by’ukuri niba akazi biyitirira ari ko bakora koko!

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ati: “ Tutagira inama abantu yo kujya bareba kure bagashishoza bakareba niba mu by’ukuri ibyo umuntu abizeza ari byo akora koko.”

Yavuze ko umupolisi aba afite aho abarizwa, aho akorera kandi ko ibyo abapolisi bakora byose biba bifite umurongo bicamo, ko nta muntu wagombye guca mu zindi nzira kugira ngo ibyo ashaka bigerweho kandi hari inzira iboneye isanzwe ho.

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 174 rivuga ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuntu wese wihesha ikintu cy’undi, imari ye yose cyangwa igice  mu buringaya yiyitiriye izina cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko ari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, ariko kitatenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwana atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version