U Rwanda Rwasezereye Abadipolomate Bose B’Ububiligi

 

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangaje ko yamenyesheje Ububiligi ko u Rwanda ruhagaritse, mu buryo budasubirwaho, umubano wose rwari rufitanye nabwo.

Ni icyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa nk’uko itangazo ry’iyo Minisiteri ribyemeza.

Icyemezo cy’u Rwanda gikurikiye ijambo Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yaraye avugiye muri BK Arena anenga ko Ububiligi bushaka gukomeza gusuzugura Abanyarwanda.

- Kwmamaza -

Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu agahugu gato kibwira ko kategeka Abanyarwanda, avuga ko u Rwanda rwihanije Ububiligi kenshi ndetse ko rugiye kongera kubwihaniza.

Ati: “ Twagize ibyago byo kuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nako”.

Avuga ko Ububiligi bwahemukiye u Rwanda muri byinshi mu mateka irenga imyaka 30 yatambutse, kandi ngo ntibwarekeye aho ahubwo bukomeje kugira uruhare mu bibazo Abanyarwanda bahozemo  cyangwa barimo.

Ati: “Muri iyi myaka yose tumaze turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi”.

Icyemezo cyo gusezerera abadipolomate bose b’Ububiligi gifashwe nyuma y’uko n’ubufatanye mu bw’ubukungu hagati ya Kigali na Brussels bwari buherutse guhagarara, u Rwanda rukavuga ko nta nkunga y’iterambere y’Ububiligi rukeneye.

Byari biteganyijwe ko mu myaka itanu( 2024-2029), u Rwanda ruzakoresha  Miliyoni 95 z’ama Euro rwari rwarahawe n’Ububiligi binyuze mu kigega cyabwo gishinzwe iterambere mpuzamahanga.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version