Ububiligi Bwagereye u Rwanda Mu Kebo Rwabugereyemo

Maxime Prévot ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi

Nyuma y’igihe gito u Rwanda ruhaye abadipolomate b’Ububiligi amasaha 48 ngo babe baruviriye ku butaka, nabwo bwavuze ko bugiye kwirukana abadipolomate barwo.

Maxime Prévot ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije yatangaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe kibabaje, kandi kidakwiye bityo ko Ububiligi nabwo budashaka abadipolomate b’u Rwanda k’ubutaka bwabwo.

Yanditse kuri X ati: “ Biragaragara ko iyo hari ibyo tutumvikanye n’u Rwanda, ruhita rwanzura guhagarika umubano aho kugira ngo habeho ibiganiro”.

- Kwmamaza -

Ubwo rwirukanaga abadipolomate b’Ububiligi, u Rwanda rwatangaje ko Ububiligi bugaragaza gusuzugura Abanyarwanda no kwivanga mu nyungu zarwo.

Nyuma yo kubona ko ari uko u Rwanda rubyanzuye, Ububiligi bwashyize igitutu ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo bifatire u Rwanda ibihano bireba bamwe mu bantu bakomeye mu ngabo z’u Rwanda n’ahandi.

Abanyaburayi bashinja u Rwanda gutera inkunga mu buryo butaziguye umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ubutegetsi bwa DRC.

U Rwanda rurabihakana, rukavuga ahubwo ko Ububiligi bwagize kandi bugifite uruhare mu bibazo by’u Rwanda haba mu kuruteza ibibazo imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga ngo rufatirwe ibihano.

Indi wasoma:

U Rwanda Rwasezereye Abadipolomate Bose B’Ububiligi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version